Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana n’ umutoza Andoni Iraola
Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana n’ umunya-Espagne Andoni Iraola kugira ngo abe umutoza mushya wayo nyuma yo gutandukana na Arne Slot. Amakuru nkesha ikinyamakuru The Athletic aravuga ko impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano y’ imyaka ibiri.
Ikipe Liverpool iri hafi gutangaza Andoni Iraola nk’umutoza wayo mushya nyuma y’ ibiganiro byagenze neza hagati y’ impande zombi. Uyu mugabo w’ imyaka 43 yahawe amahirwe menshi nyuma yuko umwaka ushije w’ imikino wa 2025/2026 yafashije ikipe ya AFC Bournemouth bwa mbere mu mateka yayo kuzakina imikino ya UEFA Europa League umwaka w’imikino utaha wa 2026/2027.
Andoni Iraola (Footballespana.com)
Iraola yagaragaye nk’umukandida wa mbere iyi kipe ya Liverpool yifuzaga kubera uburyo bwe bwo gukina umupira ushingiye ku kwihutisha umukino, kudatinya amakipe bahanganye, gusatira cyane, ndetse no kuba amenyereye shampiyona y’ abongereza. Ubuyobozi bw’ iyi kipe burimo Richard Hughes bwamubonye nk’umuntu ushobora kugarura uburyo bwari bwaramenyerejwe abafana kuva mu gihe cya Jürgen Klopp. (The Gardian)
Amakuru atandukanye avuga ko Iraola yemeye amasezerano y’igihe cy’imyaka ibiri, ibintu bihuye n’ imyumvire ye yo gukunda amasezerano magufi. Biteganyijwe kandi ko azajyana bamwe mu bakozi bakoranaga na we muri Bournemouth, barimo Pablo de la Torre, Tommy Elphick, Shaun Cooper, Tom Webber.
Andoni Iraola at AFC Bournemouth (SI.COM)
Mbere yo kugera mu Bwongereza, Iraola yatoje amakipe arimo AEK Larnaca, Mirandés na Rayo Vallecano, aho yubatse izina nk’umutoza ukunda umupira urimo imbaraga nyinshi n’ igitutu gihoraho ashyira ku bo bahanganye.
Nubwo Liverpool itaratangaza ku mugaragaro uyu mutoza mushya, ibiganiro byarangiye neza kandi hasigaye gusa ibijyanye no kurangiza ibisabwa mbere y’ itangazo rya nyuma. Nibiramuka byemejwe, Andoni Iraola azahabwa inshingano zo kongera kubaka Liverpool no kuyisubiza mu rugamba rwo guhatanira ibikombe bikomeye mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

