Abanyeshuri 74.085 bo mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki ,imyuga n'ubumenyi ngiro batangiye ibizamini ngiro bya Leta.

Jun 3, 2026 - 15:54
 0
Abanyeshuri 74.085 bo mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki ,imyuga n'ubumenyi ngiro batangiye ibizamini ngiro bya Leta.

Kuri uyu wa Gatatu, abanyeshuri 74.085 bo mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro batangiye ibizamini ngiro bya Leta bisoza umwaka wa 2025/2026.

Mu gikorwa cyo gutangiza ibi bizamini cyabereye mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko umunyeshuri wize amasomo y’ubumenyi ngiro akayatsinda bimufasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo no kwiteza imbere.

Abakora ibizamini ngiro barimo abiga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, abo mu Mashuri Nderabarezi, Ubuforomo, Icungamutungo n’abiga amasomo ya Siyansi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibi bizamini bizakorwa kuva tariki 3-22 Kamena 2026, hirya no hino mu Gihugu.

Jane Uwamwiza