KIGALI :Bamwe mu bafite ubumuga baracyahezwa mu mirimo

Abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo ,abatumva ntibabone n’abafite ubumuga bw’uruhu batuye mu Mujyi wa Kigali ni bamwe mu bagaragaza ko bahezwa mu mirimo bagasaba ko ubuvugizi bubakorerwa bwakwiyongera .

May 17, 2024 - 17:49
 0

 Chantal Uwizeyimana ni umukobwa afite ubumuga bw’ingingo avuga ko kubona akazi bitoroshye  cyane cyane mu bikorera kuko hari abatinya kukabaha bitewe n’ubumuga bafite kandi ntibamenye ko nabo bashoboye banakeneye kwiteza imbere.

Ati”Turacyafite imbogamizi z’uko hari abanga kuduha akazi bakaturebera mu ndorerwamo y’uko dufite ubumuga turasaba ko badukorera ubuvugizi ku buryo abikorera batugirira icyizere bakaduha akazi”.

Kanakuze Belthe nawe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije  avuga ko we amaze kugera ku bantu benshi asaba akazi bakakamwima kubera ko babona atagashobora kandi we yiyumvamo ubwo bushobozi .Ati ’’Biratugora kubaho nta kazi kandi dufite natwe imbaraga zatuma tugakora .Turasaba inzego ziduhagarariye ko zakomeza kutuvuganira natwe tukajya tubona akazi mu buryo bworoshye ’’.

Umuyobozi  w’Inama  y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda  Mbabazi Olivia avuga ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi yo kubura akazi kuko hari abatarabagirira icyizere ariko ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko abafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Ati”Turacyafite imbogamizi y’uko abantu batarumva neza ko abafite ubumuga bashoboye ngo babizere babahe akazi ariko dukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bamenye ko abafite ubumuga bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo gukora akazi neza.”

Ni ubwo bimeze gutyo hari abafite ubumuga bashimira Leta uburyo bwashyizweho igihe ufite ubumuga anganyije amanota n’udafite ubumuga mu bizamini by’akazi muri Leta ko ufite ubumuga ariwe ugahabwa.

 Tuyishimire Mireille/Kigali