NGOMA :Hatangiye kwifashishwa imfashanyigisho zikozwe mu bikoresho bya gakondo
Abigisha mu mashuri y’inshuke bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavuga ko bishimira ko bahawe ubumenyi bwo kwifashisha mu gukora imfashanyigisho zikorwa mu biboneka aho batuye bigamije gukangura ubwonko bw’umwana hagendewe ku kigero cy’imyaka ye.

Abavuga ko kwigishwa gukora imfashanyigisho zikoreshwa mu gukangura ubwenge bw’abana b’inshuke bifashishije ibikoresho biri hafi yabo birimo ,impapuro ,imitumba y’insina n’ibindi ni abarezi bigisha abana bato bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa rurenge mu karere ka Ngoma bavuga ko bigiye kongera ireme ry’uburezi .Uyu ni Mujawimana Dina umurezi wigisha ku irerero rya Nyamigende mu kagari ka Rugese Ati’’Kuba batwigishije gukora ibikoresho bidufasha kwigisha dukangura ubwonko bw’abana bato bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bacu kuko bataramenya kwandika bazajya babona ibyo tubabwira bityo bakure bazi zimwe mu nyuguti tubigisha ’’.
Mukandayisenga Esperance nawe yigisha inshuke nawe yavuze ko iyi gahunda yo kwifashisha ibyo abana basanzwe babona bizabafasha kwigisha neza . Ati’’ Turashima Leta y’u Rwanda ko yaduhaye amahirwe yo kwigisha abana bacu none ubu turi kwigishwa uko twakwifashisha inyigisho twikoreye mu bikoresho bitwegereye ,ibi turi gukora bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi bw’aba bana kuko ntibaramenya kwandika ariko bazajya babona inyuguti twakoze n’ibikoresho byo mu rugo bibafashe ku buryo nibakura bazaba bazi inyuguti babonaga mubishushanyo’’ .
Umukozi ushinzwe amarerero mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma Uwiragiye Yvonne avuga ko kwifashisha ibikoresho biri hafi yabo bakora imfashanyigisho bibafasha kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bato agasaba ababyeyi kujya bafasha abarezi gukorera abana ibyo bikoresho ndetse n’ibikinisho bikozwe muri ibi bikoresho bya gakondo . Ati’’Turi gufasha abarezi b’abana bato uko bajya babona inyigisho zo twikoreye ndetse n’ababyeyi ku buryo bazibonye nabo bajya bazikorera abana mu gihe bari mu rugo. Ibi bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi ku bana b’inshuke batarabasha kwandika kuko hari igihe babona ibikoresho mu rugo ntibamenye ko byabafasha kwiga kuko haba harimo amagambo yigishwa turaza kujya dufata igihe twigishe abarezi n’ababyeyi kugira ngo dufatanye kuzamura no gukangura ubwonko bw’abana bato’’.
Aba barezi bigisha abana b’inshuke bigishijwe kwifashisha impapuro n’ibumba gukora imfashanyigisho zo gukangura ubwonko bw’abana bato. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rurenge buvuga ko iyi gahunda yatangirijwe mu marerero 17 arererwamo abana bato b’inshuke bikazagezwa n’ahandi bitarakorwa .
Uwayezu Mediatrice /Ngoma