NGOMA :Urubyiruko rurasaba koroherezwa kubona udukingirizo

Urubyiruko rwo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma ahazwi nka Gafunzo ruvuga ko ruhangayikishijwe n’ubuzima bwarwo kuko rutabona udukingirizo ku buryo bworoshye ,abenshi bakishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora gutuma bandura indwara zirimo na Sida bagasaba ko hashyirwaho kiyosiki zicururizwamo udukingirizo .

May 24, 2023 - 08:50
 0
NGOMA :Urubyiruko rurasaba koroherezwa kubona udukingirizo
Ibiro by'umurenge wa Sake (Ifoto Mediatrice U)

Nyumva Eric ari mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko bahangiyikishijwe no kuba batabona udukingirizo ku buryo bworoshye . Ati’’ Kubona udukingirizo birahenze kuko hari igihe ujya no ku kigonderabuzima  ukatubura ubwo uhita ukorera aho . Turasaba ko bazana twa tuzu zitangirwamo  ubuntu nk’utwo tubona mu Mujyi wa Kigali kuko iyo bigeze mu masaha ya ni mugoroba ushaka aho wakagura ugasanga gahenze bityo ukabireka ugakoreraho niho hari kuva imibare y’urubyiruko ruri kurwara sida ku bwinshi ’’ .

Uwimana Claudine nawe ni inkumi ituye muri Sake avuga ko kubona agakingirizo cyane cyane iyo bwije  bigorana agasaba ko hashyirwaho gahunda yo kutwegereza urubyiruko .Ati ’’Ntibiba byoroshye kukabona niyo mpamvu inaha abasore bishora bikaba bibaviramo kwanduzanya n’abo bakorana imibonano idakingiye mudusabire rwose udukingirizo tujye tuboneka ’’

Bikorimana Ndungutse, umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF- Rwanda nk’abafatanyabikorwa  ba RBC mu kongera mu bigonderabuzima  udukingirizo avuga ko bamaze gushyira kondomo kiyosike zigera  ku icumi  ndetse ko hari gahunda yo kuzishyira mu byaro . Ati’’ Nka AHF ku bufatanye bwayo ifasha ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kwinjiza miliyoni mirongo itatu   mu  Rwanda AHF yonyine yinjiza miliyoni enye  z’udukingirizo ku bufatanye twafashije RBC gukwirakwiza kiyosike kondomo mu Rwanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali  tuhafite kondomo kiyosike zirindwi , Huye imwe , Rubavu imwe  na Rusizi imwe  dufite gahunda yo kuzigeza no mubice by’ibyaro harimo na Sake kugira ngo barusheho kw’ikingira  icyorezo cya sida  . 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake Ndaruhutse  Jean de Dieu asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bakagana umurimo bityo ko bizabarinda kwishora mu ngeso mbi. Ati’’Dufite urubyiruko koko kandi abenshi nta kazi bashaka gukora kuko dufite imirimo myinshi  bagahugiyemo harimo kubakwa isoko no gukora umuhanda abadashaka kujya mu mirimo bishora mu biyobyabwenge n’uburaya turabasaba kuva murizo ngeso zishobora kubaviramo kurwara icyorezo cya sida bakagana umurimo kuko iyo ufite ibyo ukora bikurinda kwishora mu ngeso mbi’’.  

Abantu 568 bo mu murenge wa Sake banduye iki cyorezo cya sida  barimo n’urubyiruko bakurikiranywa mu kubona imiti igabanya ubukana bwa sida   .

Uwayezu   Mediatrice  /Ngoma