Ruhango: Urubyiruko rw’abanyeshuri bagize umuryango YIM ruvuga ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bibubakira ahazaza heza.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwibumbiye mu muryango YIM ukorera mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango rutangaza ko kwitabira ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye bibubakira ahazaza heza, rugasaba bagenzi babo b’urubyiruko gukora neza bakiri bato kuko bigira ingaruka nziza mu kuhazaza habo.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho batuye mu kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abatishoboye.
Iradukunda Callixte hamwe na mugenzi we Alliane Iradukunda, bavuga ko ibikorwa bakora bibubakamo kugira umutima w’ubufatanye no gukunda igihugu, ndetse bikabatoza kuba abaturage bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu cyane cyane iryaho batuye.
Iradukunda yagize ati:” Ibintu twebwe tuba tugamije ni ugushaka ejo hazaza heza. Mu bikorwa twibandaho kubantu bo hanze, umuntu udafite inzu tubasha kubakira inzu”.
Naho mugenzi we Iradukunda nawe yagize ati:” Tugenda dukora ibikorwa bitandukanye, duhera mu mashuri aho tuba turi kwiga, aho tubasha kwishyurira abana batishoboye school feeding, tukabagurira inkweto cyangwe se tukabagurira n’iniforume”.
Bagaragaza kandi ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere byumwihariko aho batuye badategereje kuzabikora bamaze gukura, kuko kugira umutima wo gufasha bakiri bato bibubakamo indangagaciro nziza zo gukunda igihugu no gutegura ahazaza habo hafite icyerekezo.
Iradukunda ati:” Nashishikariza urubyiruko gushyira imbaraga zabo mu bikorwa byo gufasha ukiri muto, kuko ibyo udakoze ukiri muto ntiwazabiko umaze gukura.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushima uruhare rw’uru rubyiruko mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Nzabonumukiza Marc, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Munini mu Murenge wa Ruhango, avuga ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bikorwa n’uru rubyiruko bifasha aba baturage batishoboye kubona ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bibaremereye.
Gitifu w’akagali ka Munini aganiriza urubyiruko rw’abanyeshuri photo/N.Charles
Ati:” Bafite imyumvire myiza kandi iri hejuru kandi iyo ufite urubyiruko rufite imyumvire iri hejuru, uba ufite igihu cyiza kuko izijya gucika zihera mu ruhongore”.
Avuga kandi ko ubufatanye hagati y’urubyiruko n’inzego z’ibanze bugira uruhare rukomeye mu kubaka abaturage bafite imibereho myiza no guteza imbere umuco wo gufashanya mu banyarwanda.
Ati:” Uruhare rwabo ni ubufatanye n’inzego z’ibanze mu gukomeza kuba hafi umuturage, urwo ruhare rero ni uruhare rwiza rugira aho rukura umuturage naho rumugeza haba mu myumvire no mu mibereho myiza”.
Umuryango YIM ukorera mu bigo by’amashuri wibanda mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri n’abaturage batishoboye. Uru rubyiruko rumaze kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira imiryango itishoboye ubwiherero, ndetse hari n’umuryango umwe wo mu Kagali ka Munini bamaze kubakira inzu yo kubamo.
Abagize uyu muryango bavuga ko bazakomeza ibikorwa byo gufasha abaturage, banashishikariza abandi banyeshuri n’urundi rubyiruko kugira umutima wo gukunda no gufasha bagenzi babo kugira ngo hubakwe sosiyete irangwa n’ubumwe n’ubufatanye.
Urubyiruko rugize umuryango YIM n’ababyeyi babo Photo/N.Charles
NTAMWEMEZI Charles/Ruhango

