Umukobwa w'Imfura ya Lilian Kabaganza agiye kurushinga
Nimwiza Joyce umukobwa w'imfura ya Lilian Kabaganza umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana agiye kurushinga na Marshal umusore yihebeye.
Aganira na Izuba Radio/TV Lilian Kabaganza yavuze ko yishimiye kuba Umukobwa we w'imfura agiye gushyingirwa aho bimuhesheje ishema.
Yagize ati"nibyo koko Umukobwa wanjye Nimwiza Joyce agiye kurushinga, ubukwe buzabera mu Rwanda nubwo turi kumwe mu gihugu cya Kenya."
Ubukwe bwa Joyce Nimwiza buzabera i Kigali tariki ya 01/08/2026.

