GASABO: Urubyiruko rurasaba koroherezwa kubona inguzanyo muri banki .
Urubyiruko rutwaza abantu imizigo ruzwi nk’abakarani rwo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo rurasaba koroherezwa kubona inguzanyo kugira ngo babone uko bakora ibikorwa birufasha kwiteza imbere
Mukanoheri Beatrice ni urubyiruko yagize ati” ubu rwose tubura uko dukora ibikorwa biduteza imbere kubera ko nta gishoro tuba dufite, nk’ubu uwampa igishoro sinakongera kuzunguza, ubuzunguzayi nabuvamo nkakora ubucuruzi bwemewe, ariko kuko ntafite ingwate sinabona uko njya muri banki rwose turasaba ko batworohereza kubona inguzanyo z’urubyiruko kuko n’ubundi ntaho twacikira tutayishyuye”.
Uwimana Bernard nawe yungamo ati” ubu tworoherejwe kubona inguzanyo twabona icyo dukora tukiteza imbere ndetse ubujura bwagabanyuka n’uburaya bukagabanyuka kuko nyine urubyiruko twaba dufite icyo dukora, turasaba rero ko ubuyobozi bwadufasha hanyuma bakatworohereza kubona inguzanyo mu ma banki kugira ngo nkatwe abasore twiteze imbere tuzubake imiryango mizima ikindi kandi natwe tubonye iyo nguzanyo twakora ibikorwa bitandukanye yaba ubucuruzi ndetse n’indi mishanga tugaha akazi urundi rubyiruko ubushomeri bukagabanyuka”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya asaba uru rubyiruko kwibumbira ,mu makoperative kuko iyo abantu bibumbiye hamwe byoroha kubabonera inkunga ndetse n’ubundi bufasha
Ati” icyo twasaba urwo rubyiruko nuko rwakwibumbira hamwe mu makoperative kuko buriya iyo abantu bari hamwe biroroha kubaha amakuru y’icyo bakora ndetse no kubabonera inkunga biroroha cyane , nibibumbire hamwe ubundi batwegere tubahuze n’abantu babafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.”
uru rubyiruko ruvuga ko nubwo bafite ibitekerezo by’imishinga bifatika, usanga kubura ingwate no kutagira uburyo bw’imikoranire n’amabanki birubuza kubona inguzanyo. ruvuga ko ama banki menshi asaba ibisabwa bikomeye birimo ingwate zifite agaciro kanini, ibintu bavuga ko urubyiruko rwinshi rutarabasha kubona ari naho ruhera rusaba ko rwakoroherezwa kubona inguzanyo.

