Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Abana basambanywa cyane ari abari hagati y’imyaka 14-17
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Rib bugaragaza ko abana b’abahungu basambanywa kimwe n’aba bakobwa ,uru rwego rugaragaza ko mu bana basambanyijwe, ab’abakobwa ari 95.6 % mu gihe abahungu bangana na 4.4%.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yavuze ko bakiriye ibirego 4138 by’abana basambanyijwe mu mwaka wa 2024/2025 muri byo iby’iganjemo niby’abana b’abakobwa yagize ati”Abana b’abakobwa ndetse n’aba bahungu bose barasambanywa ariko abibasirwa cyane n’abakobwa ibirego twakiriye tukagenza ni 4138 .burya igitsina gabo kirasambanya n’igitsina gore kirasambanya aha igitsina gabo gikekwa gusambanya abana ni ku kigero cya 77.1% mu gihe igitsina gore gikekwa gusambanywa abana ari 2.9%.
Yakomeje agira ati”ikiciro cy’abana basambanywa kiri hagati ya 0-17 kuko nibo bitwa abana,muri ikiciro cyibasirwa cyane ni ikiri hagati y’imyaka 14-17,hagakurikiraho n’ikiciro cya 0- kugeza ku myaka 9 hagakurikiraho hagati y’imyaka 10-13 ibyo byiciro uko mbivuze niko bikurikira mu kwibasirwa.
RIB yaburiye abishora muri ibi byaha, yibutsa ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza, bityo ko uzagikora wese azakurikiranwa igihe icyo ari cyo cyose.
Jane Uwamwiza

