Bugesera: Abagore barakataje mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda

Abagore bo mu murenge wa Rilima, mu karere ka Bugesera, barashimira uburyo bwo kwishyira hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, bavuga ko byabahaye ubushobozi bwo kwivana mu bwigunge n’ubukene, ndetse bikabafasha kugera ku ntera y’iterambere batari barigeze bageraho mbere.

May 7, 2025 - 17:00
May 7, 2025 - 17:00
 0
Bugesera: Abagore barakataje mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda

Bavuga ko binyuze muri ayo matsinda, bashoboye kwiyubaka mu buryo bugaragara, babasha kwishyurira abana babo amashuri, kwitangira ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kubona inguzanyo ibafasha gukora imishinga mito ibateza imbere.

Mukanyandwi Laurence, umwe muri abo bagore, avuga ko mbere yo kwinjira mu itsinda yabagaho mu buzima bugoranye, ariko ubu ashimira intambwe amaze gutera.

Ati: "Mbere y’uko njya mu itsinda, nabagaho mu buzima bungoye. Ariko nyuma y’uko najyemo, ubu ndishimira ko nshobora kwishyurira abana banjye amashuri, bararya neza, mbambika, ndetse nkagira aho nzigamira. Iyo nkeneye inguzanyo ndayibona, ikamfasha gukemura ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi."

Nyirahabineza Dative, na we wo mu kagari ka Gako, avuga ko itsinda arimo ryamuhaye icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati:"Nari naracitse intege, numva nta kintu na kwigezaho. Ariko kuva natangira kuzigama na bagenzi banjye, ubu maze kugura ihene ebyiri, ndimo no kwizigamira ngo nzubake inzu. Nta cyumweru gishira ntazigamye, n’ubwo amafaranga aba ari make, ariko icyo nzi ni uko hari icyo azamarira ejo hazaza."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima burashishikariza abaturage gukomeza gukoresha amatsinda mu rwego rwo kwiteza imbere, ariko bakanirinda imyitwarire mibi yo kudasubiza inguzanyo bahawe.

Bwana Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge,

yagize ati: "Turasaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro aya matsinda, kuko ni uburyo bufasha benshi kuva mu bukene. Ariko kandi tuributsa abaka inguzanyo ko bagomba kuyishyura uko babyiyemeje, kuko kutishyura ni umuco mubi ushobora gusenya icyizere n’ubwizerane buri mu matsinda."

Aba bagore bavuga ko buri cyumweru bazigama amafaranga ari hagati ya 200 na 500 Frw, bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, kandi uko iminsi igenda ishira babona impinduka nziza mu mibereho yabo. Uretse kugurizanya, amatsinda anabafasha mu kungurana ibitekerezo, gutanga inama no gusabana, bigatuma babasha kwiyubaka mu buryo burambye.

TUYISHIMIRE Mireille