Byifashe bite mu gutora Papa?
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu haba amatora ya Papa mushya, gusa ntiyabashije gutorwa. Ibi bikaba byagaragajwe n'ikimenyetso cy'umwotsi w'umukara wazamutse mu gisenge cya Chapeli ya Sistine ahari hateraniye aba Kardinali 133, mu itora rya Papa iki kiba ari ikimenyetso ntakuka ko nta Papa utowe. Biteganyijwe ko itora rizakomeza ku wa Kane.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu, munsi y'igisenge cya Shapeli Sistine ya Michel Angelo, aba kardinali 133 baratangira gutora papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika, ni igikorwa cyabanjirijwe na misa yabaye ku isaha ya 10:00 z’igitondo, ibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Iyo misa, yatambukaga imbona nkubone kuri televiziyo, aho yayobowe na Giovanni Battista Re, kardinali w'imyaka 91 ukuriye abandi ari na we wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Nyuma ya saa sita, imirongo ya telefone mu gace ka Vatican irakurwaho kugira ngo bitume abari muri 'conclave' badashobora kuvugana n'abari hanze.
Ahagana saa 16:15, ba ba kardinali 133 batora barahurira muri Shapeli ya Pauline batonde umurongo bagana kuri Shapeli ya Sistine.
Muri uwo mwanya baraba baririmba indirimbo y'Ikilatini yitwa 'Veni Creator Spiritus', bisobanuye 'Ngwino Roho Mutagatifu Muremyi' – yo guhamagara Roho Mutagatifu, ufatwa nk'uyobora kandi ufasha aba ba kardinali gutora Papa mushya.
Nibagera muri Shapeli ya Sistine, buri wese aratambuka ashyire ukuboko kumwe kuri Bibiliya, maze arahire indahiro yo mu ibanga ibabuza kutazigera bamena ibanga ry'uburyo Papa mushya yatowe.
Mu binyamakuru birimo na Vatican News hagaragaye Abarinzi bo kwa papa bazwi nka 'Garde Suisse/Swiss guards' baba barinze imiryango yose yerekeza kuri ya shapeli iberamo itora.
Imbere muri shapeli batoreramo, Diego Ravelli aratanga impapuro zo gutoreraho, maze abakardinali bahite batangira gutora.
Turakomeza kubakurikiranira iki gikorwa uko kigenda…
Abdul NYIRIMANA
