France: Urukiko rw’u Bufaransa rwahamije Marine Le Pen icyaha cy'ubujura
Kuri uyu wa Mbere urukiko rw’u Bufaransa rwahamije Marine Le Pen icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kwishyura abakozi b’ishyaka rye rya National Rally hagati ya 2004 na 2016. Iyi myanzuro ishobora gutuma atemererwa kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ya 2027.
Inkuru dukesha France 24, ivuga ko urukiko rwahamije Marine Le Pen icyaha cyo kunyereza umutungo, ariko ntirwatangaza ako kanya igihano agomba guhabwa cyangwa ingaruka bishobora kugira ku buzima bwe bwa politiki.
Le Pen w’imyaka 56 yabaye umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2017 na 2022, aza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Perezida Emmanuel Macron. Ishyaka rye ryakomeje kugenda ryongera abayoboke mu myaka ishize.
Le Pen hamwe n’abandi bayobozi 24 b’ishyaka rye baregwa gukoresha nabi amafaranga yagenewe abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, bakayakoresha bishyura abakozi b’ishyaka hagati ya 2004 na 2016, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko agenga uwo muryango w’ibihugu 27. Le Pen n’abo bareganwa bahakana ibyo baregwa.
Muri uru rubanza rwamaze ibyumweru icyenda mu mpera za 2024, Le Pen yavuze ko kumubuza kwiyamamaza byaba ari uburyo bwo “kumwima amahirwe yo kuba umukandida” no kwima ijambo abayoboke be.
Yagize ati: “Hari miliyoni 11 z’Abafaransa batoye ishyaka nshinzwe. Niba ejo badufunze amayira, ibyo bizaba bivuze ko miliyoni n’amamiliyoni y’Abafaransa batakaje umukandida wabo mu matora.”
Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko bwagaragaje ko hari amafaranga ya EU yakoreshejwe kwishyura umurinzi wa Le Pen – wari wanabereye se umurinzi – ndetse n’umufasha we wihariye.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Le Pen icyaha, busaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, hamwe n’imyaka itanu adashobora kwiyamamaza.
Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko n’abandi bareganwa bose bahamwa n’icyaha, bagahabwa ibihano birimo igifungo kigera ku mwaka umwe, ndetse ishyaka rya National Rally rigacibwa amande ya miliyoni 2 z’amayero (miliyoni 2.2 z’amadolari).
Niba Le Pen atemerewe kwiyamamaza mu 2027, ushobora kumusimbura ni Jordan Bardella, w’imyaka 29, wamusimbuye ku buyobozi bw’ishyaka mu 2021.
Gacinya Regina