Espagne :Dani Alaves yongeye kwitaba urukiko

Nkuko ikinyamakuru the Sun cyabyanditse,Dani Alves wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona yo mu cyiciro cya Mbere muri Espagne , yabaye umwere nyuma yo gutsinda ubujurire bwe, ubwo urukiko rwo muri Espagne rwateshaga agaciro icyemezo cyari cyamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu akaba yahise agirwa umwere.

Mar 31, 2025 - 12:36
Mar 31, 2025 - 17:05
 0

Dani Alves yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu muri Gashyantare 2024,   icyo gihe akaba yari yahamwe  n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu kabari mu kwezi k’Ukuboza  2022. Urukiko rwavuze icyo gihe   ko hari “ibimenyetso bidahagije” byo kumuhamya icyo cyaha.

Inés Guardiola,umwunganizi we mu mategeko, yavuze ko Alves ari umwere kandi ko ubutabera bwatanzwe uko bikwiye. Abacamanza bane b’urukiko rukuru rwa Barcelona basanze ibimenyetso byatanzwe n’urega bitandukanye cyane n’amashusho yafashwe mbere y’uko we n’uwo mugore binjira mu bwiherero bw’akabari aho icyaha cyavuzwe ko cyakorewe.

Dani Alves w’imyaka 41 yari yarafunzwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Werurwe 2024, ubwo yarekurwaga amaze gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’ama-euro. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko igihano cye cyongerwa kikagera ku myaka icyenda, mu gihe uruhande rw’urega rwasabaga imyaka 12.

Urukiko rukuru rw’I Madrid biravugwa ko rushobora kuba rwajuririra iki ki cyemezo.

Lucien Kamanzi