Ubufaransa: Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo

Mu ijoro ry’amateka ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, Paris Saint-Germain (PSG) yanditse igice gikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere. Iyi kipe yo mu Bufaransa yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0 mu mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Allianz Arena mu Budage.

Jun 1, 2025 - 09:00
Jun 1, 2025 - 10:08
 0
Ubufaransa: Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo

Ni na bwo bwa kabili Inter Milan itakaje igikombe ku mukino wa nyuma, kuko no mu mwaka wa 2022-2023, ubwo Manchester City yatwaraga UEFA Champions League, Inter Milan yari itsinzwe 1-0.

Umukino wasifuwe n’umusifuzi w’umunya-Romania, István Kovács,  byatangiye ku munota wa 11, ubwo PSG yabonaga igitego cya mbere hakiri kare. Ni igitego cyinjijwe na Achraf Hakimi wari uhagaze neza, waherejwe umupira na Désiré Doué warumaze kureba uko abakinnyi ba Inter Milan bahagaze mu bwugarizi.

Doué, umukinnyi ukina kuruhande asatira, yitwaye neza muri uyu mukino, aho ku munota wa 20 yaherejwe umupira na Ousmane Dembélé agahita atsinda igitego cya kabiri.

Paris Saint-Germain yakomeje gusatira Inter Milan mu buryo bukomeye, igice cya mbere kigaragaza ko PSG irusha cyane ikipe yo mu Butaliyani. Ikipe ya PSG yagerageje gutera mu izamu inshuro 13, mu gihe Inter Milan yari yagerageje ubwo buryo inshuro ebyiri gusa.

Igice cya mbere cyarangiye PSG iyoboye umukino, aho igice cya kabiri PSG yakomeje guhusha ibindi bitego, harimo umupira wa Khvicha Kvaratskhelia wakubise igiti cy’izamu.

Ku munota wa 64, Ousmane Dembélé yakinanye neza na Vitinha, ahereza umupira Désiré Doué, agashyiramo igitego cya gatatu.

Uyu musore w’imyaka 19 yabaye umukinnyi muto ubashije kwinjiza igitego ndetse anatanga umupira uvamo igitego mu mukino wa nyuma  wa UEFA Champions League. Doué yabaye umukinyi wa gatandatu  muto wabikoze mu mateka ya UEFA Champions League.

Ku munota wa 72, igitego cya kane cyagiyemo, ubwo Khvicha Kvaratskhelia yirukaga agasiga myugariro Alessandro Bastoni, maze ashyira umupira mu izamu nyuma yo kureba uko umunyezamu Yann Sommer ahagaze.

Senny Mayulu, winjiye mu kibuga asimbuye Fabián Ruiz, yatsinze igitego cya gatanu cya PSG, gishimangira intsinzi ya Paris Saint-Germain, ndetse yandika amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere.

Urugendo rwa PSG mu irushanwa ntirwatangiye neza, kuko araho yageze ijya munsi y'amakipe agomba  gukomeza mu cyiciro gikurikiye. Ariko nyuma yaje gutsinda amakipe akomeye  arimo Manchester city , Aston villa na Liverpool .

Mu mukino wa nyuma, PSG ikaba yashyize ku ruhande Inter Milan ku buryo budasubirwaho, itsinda ibitego 5-0, ibifashijwemo n'abakinnyi b’iyi kipe barimo Achraf Hakimi, Désiré Doué, Ousmane Dembélé, Khvicha Kvaratskhelia na Senny Mayulu, bose bagize uruhare rukomeye mu itsinzi y’amateka

Ikipe ya PSG ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’Urwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, amasezerano azageza mu 2028. Aya masezerano agamije ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe cy’imyitozo.

Umutoza Luis Enrique Martínez García, w’imyaka 55, waje gutoza Paris Saint-Germain (PSG) mu 2023 avuye ku ikipe y’igihugu ya Espagne, yanditse amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka y’iyi kipe yo mu Bufaransa.

yahise yinjira mu mateka hamwe n’abatoza bakomeye nka Carlo Ancelotti, Pep Guardiola n’abandi babashije kuryegukana inshuro zirenze imwe kandi mu makipe atandukanye.

 

 Lucien KAMANZI