Abakanyujijeho muri Ruhago y'Iburayi kuri ubu bari mu Rwanda

Abakanyujijeho bari mu Rwanda barimo Bacary Sagna wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza ndetse akaba ari kumwe na Javier Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa,kuri ubu bari mu Rwanda dore ko baje mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 5 Nzeri 2025 mu kiningi mu Karere ka Musanze.

Sep 4, 2025 - 10:05
Sep 4, 2025 - 11:22
 0
Abakanyujijeho muri Ruhago y'Iburayi kuri ubu bari mu Rwanda

Harabura umunsi  umwe ngo mu Rwanda habe umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20, u Rwanda rukaba  rukomeje kwakira abashyitsi batandukanye baturutse  hanze ya rwo.

Umukinnyi wakanyujijeho muri ruhago  Bacary Sagna akaba yarakiniye ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza inafitanye kuri ubu umubano wihariye na Leta y’Urwanda binyuze muri Visit Rwanda yamaze kugera i Kigali.

Uyu mukinnyi ari kumwe na Javier Pastore wakiniye Paris Saint-Germain bombi bakaba  bari mubazita amazina abana b'ingagi mu muhango ubura umunsi umwe gusa ngo ube.

 Uyu mukinnyi Bacary Sagna yakiniye Arsenal kuva mu mwaka wa  2007 kugeza mu 2014. Uyu munyabigwi akaba yarakiniye Ikipe ya Arsenal imikino 284 mu myaka irindwi yayimazemo.

Lucien KAMANZI