Ikipe ya APR Hand ball Club yatwaye igikombe cya Shampiyona

APR HC yatwaye igikombe mu irushanwa ryatangiye ku wa gatanu tariki ya 25 risozwa ku cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025; aho amakipe atandatu y’abagabo agabanyije mu matsinda abiri, ari yo yitabiriye uyu mwaka.

Jul 28, 2025 - 11:29
Jul 28, 2025 - 12:54
 0
Ikipe ya APR Hand ball Club yatwaye igikombe cya Shampiyona

APR HC, Police HC na GS Kimisagara zari mu itsinda rya mbere. Itsinda rya kabiri ryarimo Nyakabanda, ADEGI na UB-SPORTS.

Amakipe yahuye habanje gukina imikino yo gukuranamo, bucyeye ku munsi wa Kabiri w’irushanwa, haba imikino ya ½ mu gihe ku munsi usoza habaye umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Umukino wa nyuma ukaba wari  uhanzwe amaso na benshi bitewe no guhangana kw’amakipe abiri y’umutekano, cyane ko APR HC na Police HC ari zo ziyoboye izindi muri uyu mukino muri shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe y’ingabo muri Hand ball yegukanye igikombe cya 2025 nyuma y’intsinzi y’ibitego 28-25 bya Police HC. Cyari igikombe cy’Igihugu [Coupe du Rwanda] yegukanye ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya nyuma yo kucyegukana umwaka ushize na bwo itsinze uyu mukeba wayo.

Ikipe ya  Nyakabanda HC niyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze  ADEGI yo mu Karere ka Gatsibo ibitego 31-30. Mbere yo gusoza iri rushanwa, habanje kuba  inama y’Inteko Rusange Idasanzwe aho yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Muri iyi nteko rusange, hagaragajwe ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2024, hatangwa raporo y’uko umutungo wakoreshejwe ndetse kandi bungurana ibitekerezo mu byakomeza gukorwa hagamijwe guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kuzakira Igikombe cya Afurika mu mukino wa Hand Ball, kizakinirwa i Kigali muri Mutarama 2026. 

Lucien KAMANZI