Ruhango: Ubuke bw’amahoteli n’amacumbi buteye impungenge ku bahakorera n’abahagenda

Abagenda n’abakorera mu mujyi wa Ruhango batewe impungenge n’amahoteli ndetse n’amacumbi bidahagije bihagaragara cyane cyane mu bihe habereye ibikorwa bihuza abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu.

Jul 26, 2025 - 23:05
Jul 29, 2025 - 09:55
 0
Ruhango: Ubuke bw’amahoteli n’amacumbi buteye impungenge ku bahakorera n’abahagenda

Bamwe mubo twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa, bemezako ubuke bw’amahoteli ndetse n’amacumbi muri uyu mujyi buteje impungenge ku bagana aka karere.

Izi mpungenge zishingira ku kuba hari abatabona aho bacumbika cyangwa se biyakirira mu gihe bagize ibirori, byumwihariko bagatanga urugero rw’igihe habereye isengesho ry'ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hakunze guhurira abantu baturuka imihanda yose.

Umwe muri bo yagize ati "Impungenge zo ntizabura, bijya bigaragara cyane nk'iyo habaye ibintu runaka, hari abantu baza bakabura ahantu bacumbika. Urugero nk'iyo habaye isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, hari isengesho rijya riba mu kwa kane rizamo abantu benshi cyane, ugasanga abantu bageze no mubaturage baka amacumbi kuko babuze aho bacumbika."

Naho mugenzi we yunzemo ati "Kuba akarere katagira amahoteli n’amacumbi ntabwo bidushimishije, kubera ko hari igihe tugira ibirori tukajya kwiyakira ariko ugasanga ntabwo hisanzuye."

Undi nawe ati "Ingaruka turazigira kuko dukeneye iterambere natwe mu karere, nk'abantu baza mu karere kacu kuko batagira aho bacumbika, hari abatega imodoka bakigira i Huye cyangwa bakigira i Muhanga."

Aba twaganiriye kandi bakomeza basaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ndetse n’abikorera guteza imbere ishoramari ry’ibikorwaremezo cyane cyane iry’amahoteli n’amacumbi kuko byanafasha guhanga akazi ku bahatuye.

Ati "Hano hari amacumbi yaryama, wa muntu wubatse hoteli yabona amafaranga, wa mukozi ukoramo azabasha kumuhembera ku gihe, wa mukozi wahembwe ku gihe azajya guhaha wa muturage abone ku mafaranga." 

Akomeza ati "Turasaba ko hakongerwa amacumbi n’amahoteli, n’amafaranga akajya aboneka ku bashoramari baba bashoye amafaranga yabo."

Habarurema Valens ni umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere aka karere kazaba gafite amacumbi n’amahoteli biri kurwego rwiza kandi bihagije; kubera ko ku bufatanye n’abikorera imishinga yo kubaka amahoteli atandukanye yatangiye.

Ati ”Hari imishinga myinshi igera ku icumi (10) yo kubaka amahoteli aha ngaha kugirango igisubuzo k'ibyo bibazo kiboneke, niyo mpamvu twihutiye ko bikorwa, hari hoteli irimo isizwa mu mujyi, hari indi mishinga irimo ikorwa ahahoze za moteli hashyirwe ku rwego rwa hoteli.

Arakomeza ati "Kwa padiri naho barimo barategura amahoteli nk’abiri (2) yo kubaka mu bibanza bitandukanye, ndetse n’abandi bikorera batandukanye muri tuno dusozi twiza tugize umujyi wacu wa Ruhango; turizera ko mu myaka ibiri, itatu iri imbere hano haraba hari amahoteli rwose y’intagarugero."

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango habarirwa amahoteli agera kuri abiri (2), moteli zigera kuri enye (4) ndetse n’amacumbi asaga icumi ari ku rwego ruciriritse. 

Akarere ka Ruhango kandi ni akarere gafite amahirwe menshi y’ishoramari rishingiye kubukerarugendo nyobokamana bukorerwa ahazwi no kwa Yezu Nyirimpuhwe, hari kandi ahantu icumi (10) hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku mateka hasurwa n’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu.

Abagenda mu mujyi wa Ruhango bifuza amacumbi ahagije (ifoto/N.Charles)

Imisozi itandukanye igize umujyi wa Ruhango (ifoto/N.Charles)

NTAMWEMEZI Charles/ Ruhango