Rwanda:Abakandida 258.255 bo mu mashuri yisumbuye Bagiye gukora ibizamini
Abakandida 258.255 bo mu mashuri yisumbuye bazatangira ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, kuva ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026.
Aba bakandida barimo 149.533 bazakora ibizamini bisoza Icyiciro Rusange mu gihe 108.702 bazakora ibisoza amashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko cyiteguye gutanga ubufasha bwihariye ku bakandida bagera kuri 879 bafite ubumuga.
Jane Uwamwiza

