I Burasirazuba :Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR rwahagurukiye kurwanya amakimbirane mu muryango
Abagize urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaza ko nyuma yaho baboneye ko amakimbirane mu muryango amaze gufata intera hagati y’abashakanye ,biyemeje gufatanya n’inzego bwite za Leta mu kuyarwanya kugira ngo bubake umuryango utekanye.
Gisabo Antoinette umwe mu bagize urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yagize Ati"iyo twumvishe umubyeyi mugenzi wacu,wananiranywe n'umugabo ,intonganya cyangwa se kurwana,turamwegera tukamwicaza tukamugira inama tumubwira guca bugufi kuko amakimbirane ntacyo yamugezaho Kandi rwose abenshi baratwumvira."
Ibi abihuriyeho na Mukanzayino Jacky wo mu Karere ka Gatsibo nawe Ati"hari nabakubita abagabo babo Kandi ibi ntitubishyigikira rwose ahubwo bidutera icyasha kuko ubundi umubyeyi n'umuntu ukwiriye kurangwa n'imyifatire myiza , n'imyifatire idakwiriye igomba gucika."
Nyiraneza Florence Visi Perezidante w’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko biyemeje kurwanya amakimbirane binyuze mu biganiro bagirana na bagenzi babo baba mu makimbirane .
Akomeza avuga ko hari benshi bemeza ko nyuma yo kuganirizwa bakigishishwa ubu babanye neza nabo bashakanye
Visi Chair Person w’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba Manishimwe Gilbert yavuze ko amakimbirane hagati y’abashakanye ari ikibazo gihangayikishije Ati" ikibazo cy'amakimbirane mu muryango kirahari Kandi hari ingamba zagiye zishyirwaho binyuze mu kwigisha abayarimo harimo mu nteko z'Abaturage ziba buri wa Kabiri w'Icyumwuru."
Akomeza avuga kuri gahunda y'ibyumba by'umuryango Ati" Mu tugari hari ibyumba by'umuryango aho abari mu makimbirane bajya bakigishwa ,Kandi bigira umusaruro kuko hari aba yavamo bakiyemeza kubana neza."
Mu tugali tumwe na tumwe mu Ntara y’iburasirazuba hashyizwe ibyumba by’umuryango ahatangirwa inyigisho ku bashakanye bari mu makimbirane binyuze mu bakuze bafite ingo kandi zibanye neza kugira ngo bababere urugero
Jane Uwamwiza

