"Kigali Igiye kuba umurwa mukuru w'Ikawa n'icyayi".
U Rwanda ruzakira Imurika Nyafurika ry’Ikawa n’Icyayi “Africa Coffee & Tea Expo”riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 8 kugeza 10 Nyakanga 2026.
Iri murika ni urubuga ruhuza ibihugu bya Afurika hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’udushya mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku ikawa n’icyayi.
Ibyo Abazitabira bazungukiramo
Abahinzi Bazahura n’abaguzi mpuzamahanga, amakoperative n’amasosiyete acuruza ikawa n’icyayi ku isoko mpuzamahanga.
Abacuruzi n’Abashoramari Bazamenya udushya mu gutunganya, gupakira no kohereza ibicuruzwa hanze “value addition”.
Uruhererekane Nyongeragaciro: Imurikabikorwa rizibanda ku buryo bwo kongera agaciro ku ikawa n’icyayi by’u Rwanda kugira ngo abahinzi babone inyungu nyinshi.
Ihuriro ry’Impuguke: Hazabaho ibiganiro n’impuguke zaturutse muri Kenya, Ethiopia, Uganda n’ahandi ku mikorere myiza y’ubuhinzi n’ubucuruzi.
U Rwanda rumaze kumenyekana ku isi kubera umwihariko w'icyayi na kawa yarwo “Specialty Coffee”yayo.
Iri murika rizafasha igihugu kurushaho kwisanzura ku isoko mpuzamahanga.
"Rwanda Specialty Coffee", 60% iva mu Ntara y'iburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro. Intara y'amajyaruguru 20%intara y'amajyepfo 15%ibindi bice bisigaye ni 5%
By Jane Uwamwiza

