Mu Bufaransa hagaragaye Umurwayi wa Mbere wa Ebola .
Kuri uyu wa 24 inzego zishinzwe ubuzima mu Bufaransa zatangaje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye Ebola ku butaka bw’u Bufaransa.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uwagaragaje ubwandu ari umuganga winjiye mu Bufaransa aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,igihugu kimaze iminsi gihanganye n’icyorezo cya Ebola.
Amakuru avuga ko umurwayi yahise ashyirwa mu kato "isolation" mu bitaro byihariye bifite ibikoresho byo kwirinda indwara zandura cyane.
Inzego z’ubuzima zatangiye gukurikirana abantu bose uyu muganga yahuye nabo mu ndege no mu Bufaransa kugira ngo harebwe niba hari uwanduye.
ni ku Nshuro ya mbere Ebola igeze ku butaka bw’u Bufaransa kuva iyi ndwara yagaragara bwa mbere muri 1976.
By Jane Uwamwiza

