Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi mukuru w'umuryango Wood Foundation.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Wood Foundation, Garreth Wood wari kumwe na David Knoop, uyobora uyu Muryango muri Afurika.
Baganiriye ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Wood Foundation, binyuze mu ishoramari ryawo mu guhinga no gutunganya icyayi.
Umukuru w’Igihugu na Garreth Wood banaganiriye ku bikorwa bya Kids Operating Room, Umuryango ufasha washinzwe na Garreth na Nicola Wood, bagamije kongera abana bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi no kubaga
Wood Foundation imaze gufasha amashuri arenga 2000 mu Rwanda kubona mudasobwa za "One Laptop per Child".
Jane Uwamwiza

