Umuramyi ElI Biremera wamamaye mu ndirimbo zirimo “Biremera”, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Ibirimo".

Umuramyi ElI Biremera (Musabyimana Elias) wamamaye mu ndirimbo zirimo “Biremera”, “Ibirimo”, "Cyamika", "Amavubi" n’izindi zakunzwe n’abatari bake yamaze kugaruka mu kibuga agarukana amashusho y’indirimbo ye “Ibirimo”, imwe mu ndirimbo zafashije abantu benshi kongera kwizera no gukomera mu bihe bikomeye.

Jun 24, 2026 - 19:53
Jun 25, 2026 - 07:56
 0
Umuramyi ElI Biremera wamamaye mu ndirimbo zirimo “Biremera”, yashyize hanze  amashusho y’indirimbo ye “Ibirimo".

Iyi ndirimbo Eli-Biremera yayanditse ari mu bihe bikomeye cyane ubwo yari yagiye gusengera mu butayu (ha mbere). Aganira na Izubaradio/Tv yagize ati: "Iyi ndirimbo ni urwibutso rukomeye kuri muzika yanjye nayanditse ubwo nari ndi mu butayu 

Icyo gihe ndimo kuyandika ibisambo byansanze ndi mu butayu birampondagura bingira intere ndetse binyambura ibyo nari mfite. Ni amateka yatumye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo burushaho gukora ku mitima ya benshi kuko bushingiye ku buzima nyakuri nanyuzemo."

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Eli Biremera agaragaza icyizere gikomeye mu Mana aho aririmba ati: “Ibirimo Imana ibirimo, ibiguhagaritse umutima Imana ibirimo.”

Aya magambo yakomeje gukomeza abatari bake banyuze mu bibazo n’ibihe by’icuraburindi.

Hari n’aho muri iyi ndirimbo aririmba ati: “Byabidakomanze, bizagenda bidasezeye,”amagambo agaragaza ko ibigeragezo n’ibibazo umuntu ahura na byo bishobora kuza bitunguranye ariko ko bitaramba igihe cyose.

Yagaragaje ko azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki. Ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ndasezeranya abakunzi banjye ko ngiye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitege indirimbo nyinshi."

Indirimbo “Ibirimo” iri mu zakunzwe cyane mu rugendo rw’umuziki wa Eli Biremera, cyane cyane kubera ubutumwa bwihanganisha kandi bugahumuriza abantu bafite imitima iremerewe.