Tariki 25 Kamena: Uyu munsi mu mateka "Michael Jackson Yitabye Imana".
Tariki 25 Kamena ni umunsi w’ingenzi ku mateka y’u Rwanda, Afurika n’isi. Ni umunsi ufatanyije amateka y’ubumuntu, ibyamamare byavutse n'ibyapfuye, Dore ibintu 6 by’ingenzi byaranze uyu munsi:
1.Mu Rwanda
Tariki 25 Kamena nta bintu byinshi byanditse ku Rwanda ariko mu 1994, yari mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga izakomeza kuba umunsi w’ingenzi kuko Abantu benshi babuze ababo kuri uyu munsi.
2.Afurika
Tariki 25 Kamena 1975 ni umunsi Mozambique yahaye ubwigenge bwayo Portugal. Ni umunsi mukuru wabo w’igihugu.
Mozambique yahaye ubwigenge Portugal tariki 25 Kamena 1975 nyuma y’imyaka 10 y’intambara yiswe "Guerra da Independência de Moçambique" - Intambara yo Kwibohora.
3. Ku Isi
- Intambara ya Little Bighorn 25 Kamena 1876
Tariki 25 Kamena 1876 ni umunsi General George Armstrong Custer yapfuye ku rugamba rwa Little Bighorn arwanya Abanyamerika Kavukire. Ni intambara izwi cyane mu mateka ya USA.
-Jacques Cousteau Yapfuye 25 Kamena 1997
Umuhanga mu by’inyanja n’ibidukikije, Jacques Cousteau yapfuye ku wa 25 Kamena 1997. Azwi ku nkuru zinyanja no kurengera ibidukikije byo mu mazi.
- Michael Jackson Yapfuye 25 Kamena 2009
"Umwami wa Pop" Michael Jackson yitabye Imana ku wa 25 Kamena 2009 afite imyaka 50. Urupfu rwe rwateje agahinda ku isi yose. Ni umunsi ukomeza kwibukwa n’abakunzi b’umuziki ku isi hose.
4.Ibyamamare byavutse uyu munsi
1.George Orwell
Umwanditsi w’ibitabo "1984" na "Animal Farm" yavutse tariki 25 Kamena 1903.
2.Busby Berkeley
Umuyobozi w’amafilime ya Hollywood yavutse 25 Kamena 1895.
5.Ibyamamare byapfuye uyu munsi
1. Michael Jackson
Umuririmbyi w’icyamamare ku isi "King of Pop", yapfuye 25 Kamena 2009 afite imyaka 50.
2. Farrah Fawcett
Umukinnyikazi wa "Charlie’s Angels", yapfuye 25 Kamena 2009.
3. Warren Burger
Umucamanza mukuru wa Amerika Chief Justice, yapfuye 25 Kamena 1995.
4. Georg Philipp Telemann
Umucuranzi w’Abadage wa Baroque, yapfuye 25 Kamena 1767 afite imyaka 86.
5. Lawrence Alma-Tadema- Umuhanzi w'umunyabugeni , yapfuye 25 Kamena 1912.
6.Ibyararanze iyi Tariki muri Siporo
Nyuma yo gutegereza imyaka 30 yose, ikipe ya Liverpool yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League) ku nshuro ya 19 muri 2020, nyuma y'uko Chelsea itsinze Manchester City ibitego 2-1.
Muri BET Awards ya kabiri yabaye tariki ya 25 Kamena 2002, Muhammad Ali yahawe igihembo cy’ubugiraneza (Humanitarian Award) abantu bose bamuhagurukira bamukomera amashyi y’icyubahiro. Iki gihembo yagiherewe ubwitange bw’indashyikirwa mu guharanira amahoro ku isi, kurwanya ivanguramoko, n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abakene n'abatishoboye mu bihugu bitandukanye.
Mu mwaka w’ i 1999,Ikipe ya San Antonio Spurs yatsinze New York Knicks mu mukino wa 5, yegukana igikombe cyayo cya mbere cya NBA. Umusore Tim Duncan yahise atorwa nka MVP w'imikino ya nyuma, bitangira amateka mashya y'iyi kipe.
Mu 1980 mu mukino w’iteramakofe w’amateka wibukwa nka "The Brawl in Montreal", umuteramakofe Roberto Durán wo muri Panama yatsinze Sugar Ray Leonard bwa mbere mu mateka ye binyuze mu manota y'abasifuzi, yandika amateka mashya mu cyiciro cya welterweight.
Inkomoko
.http://OnThisDay.com, http://NNDB.com, .Minisiteri y’Ubuzima y’uBufaransa,
. WHO
By Jane Uwamwiza

