RWAMAGANA :Mujejimana Angelique ubite ubumuga arasaba insimburangingo
Mujejimana Angelique atuye mu mudugu wa Kimpima mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana avuga ko kubera ubumuga afite butuma atabasha kugenda asaba ko yafashwa na Leta cyangwa abagiraneza akabona insimburangingo .
Uyu Mubyeyi Mujejimana Angelique atuye mu mudugudu wa Kimpima ari mu kigero cy’imyaka mirongo ine afite abana batatu, avuga ko gukora imirimo yo mu rugo ndetse n’itunga umuryango bimugora kubera ubumuga bw’amaguru afite ,avuga ko nibura abonye insimburangingo byamufasha mu mirimo ya buri munsi ati” Ngenda nkambakamaba iyo ndi hano mu rugo mu mirimo kuko abana banjye baba bagiye kwiga,ndabatekera ,nkoza ibyombo ,no kumesa ndamesa baza bakanika gusa biramvuna cyane kuko hari n’igihe mbabara iki gice cyo hasi cyose kubera kwikurura hasi ku buryo ngira n’ubwoba ko nazakurizamo n’ubundi burwayi.Iyo abana bagiye ku ishuri sinabona n’unsunika ngo mbe nagura umunyu k’umuhanda, ariko ndamutse mbonye insimburangingo byamfasha kugira ngo nkomeze kwita Ku muryango mfite”.
Uhagarariye Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana Nkikabahizi Jean Bosco avuga ko buri mwaka hari gahunda bakorana n’abafatanyabikorwa yo guha abafite ubumuga insimburangingo, n’inyunganirangingo bityo ko uko ubushobozi buboneka n’abandi bagenda bafashwa ati” Buri mwaka dufatanyije n’abafatanyabikorwa dutanga imbago,utugare insimburangingo k’ubafite ubumuga batishoboye ,kandi tugira n’umukozi wacu ushinzwe gushaka aba bantu kuva ku mudugudu kugera ku murenge,icyo twasaba uwo mubyeyi nuko nawe yakwihutira kwiyandikisha kugira ngo nawe abe azwi,birashoboka cyane ko nawe yazihabwa muri iyi gahunda y’abafatanyabikorwa cyangwa n’akarere ubwako twamufasha.”
Uwamwiza Jane /Rwamagana