Ruhango : Abaturage barasabwa guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi ijana y'ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025 byabereye mu murenge wa Kabagali ahatangiwe ubutumwa butandukanye busaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside .

Apr 7, 2025 - 20:58
Apr 8, 2025 - 10:25
 1
Ruhango : Abaturage  barasabwa guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka 31 bahaye icyubahiro abaruhukiye mu Rwibutso rwa Kabagali (Ifoto /Charles N.)

Mu gikorwa cyo gutangiza Icyumwure cy'Icyanamo n'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu karere ka Ruhango cyabereye mu murenge wa Kabagali, umuyobozi w'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu ( Ibuka) ku rwego rw’akarere ka Ruhango Me Nyandwi  Bernard yasabye Abanyarwanda ariko by'umwihariko abatuye mu karere ka Ruhango guhangana ndetse no kwitandukanya n’umuntu ugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira kuba Abanyarwanda b’imfura kandi anabasaba kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Perezida wa Ibuka Ruhango (ifoto Charles/N)

Yagize ati: “Mu karere kacu rero ka Ruhango hagiye hagaragara cases z’ingengabitekerezo ya Jenoside zikomeye, cyane cyane hano mu Kabagali hagaragaye case y’umucyecuru wishwe witwa Enatha kandi bigaragara ko ari ingengabitekerezo, iza kumutwara ubuzima nk’uwarokotse Jenoside, birumvikana rero ko kimwe n’ahandi mu tundi turere byagiye bigaragaramo n’akarere kacu karimo. Tukaba dusaba rero Abanyarwanda by'umwihariko abatuye akarere ka Ruhango guhangana n’uwariwe wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse hakabaho kuyireka bakaba Abanyarwanda b’imfura.”

Yakomeje agira ati: “ Umunyarwanda w’imfura hari ibyo arangwa nabyo, arangwa n’umutima mana, umutima mana nawo usigasirwa n‘umutima nama w’umuntu, hanyuma imfura ikirinda kugira umutima rwango arinawo ushobora gutuma ugira ibyo ukora ukavutsa umuntu ubuzima kubera ingengabitekerezo yakwaritsemo, ndetse nkaba nanabasa ko bagomba kwirinda umutima rwana, umutima ubunga, umutima ubunga ni umutima utuma ugumana ingengabitekerezo ikaguma ikakubungamo ndetse ikakumunga kuko birangira hari abo uvukije ubuzima. Ibyo rero kwitandukanya nabyo ntabwo bigoye kuko bigaragara ko nkuko tutareka kuba hari icyo dufata cyo kurya, cyo kunywa kubera ko tubikeneye, tugomba nanone kwitandukanya n’ingengabitekerezo. Abanyarwanda nkongera nkabasaba ko muri iki gihe cyo twibuka abazize Jenoside yakarewe Abatutsi, habaho kubegera bakabafata mu mugongo, ndetse nabo ubwabo kuko mu myaka mirongo itatu n’umwe (31) ishize bafite aho bavuye naho bageze kubera ubuyobozi bwiza bakabona ko batari bonyine bagafatanya kubaka igihugu.”

Mu rwibutso rwa Kabagali rwubatse mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango haruhukiye mu cyubahiro imibiri 6606 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Gusa kugeza nubu haracyari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ari naho abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barokokeye muri uyu murenge basaba ko umuntu wese waba uzi ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko yahagaragaza kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ntamwemezi  Charles/Ruhango