KARONGI :Abajyanama b’ubuzima barashimirwa kugira uruhare mu kurwanya malariya
Abaturage bo mu murenge wa Rubengera , mu karere ka Karongi barishimira uburyo Abajyanama b’ubuzima babafasha kuko indwara ya malariya itakibazahaza nka mbere cyane ko kuri ubu ugize ibimenyetso afashwa nabo bajyanama b’ubuzima.
Mukamana Valerie arubatse , afite abana babiri, ahamya ko Abajyanama b’ubuzima batumye ingendo za kure bajya kwivuza mu kigo nderabuzima batakizikora. Ubu bivuriza hafi.
Aragira ati “ Mu by’ukuri malariya yaratuzengereje iwanjye , ariko kuva abajyanama batangiye kutuvura , ntabwo nongeye kurwaza malariya. Iyo umwanya wanjye mbonye afite ibimenyetso bya malariya nihutira kumujyana ku mujyanama aka mupima ,ariko mbere byasabaga ko dukora urugendo rw’isaha imwe , rimwe na rimwe ugasanga umuntu apfiriye inzira.”
Uwitonze Yvonne ni umubyeyi ufite ’abana bane utuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Mataba,umurenge wa Rubengera avuga ko Abajyanama b’ubuzima babafasha cyane mu kubaha ubuvuzi bw’ibanze dore ko igihe cyose babakeneye bababona.
Yagize ati, ”Abajyanama b’ubuzima baradufasha mu buryo bugaragara kuko mu minsi ishize nanjye hari umwana wanjye warwaye maraliya ariko ntiyamuzahaje kuko umujyanama w’ubuzima yatugezeho vuba aramuvura arakira,ikindi tubashimira nuko niyo baba bari mu kazi iyo tubiyambaje bahita batugeraho vuba”.
Musabyimana Emmanuel usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Mataba mu mudugudu wa Gitwa, yavuze ko akamaro kabo ari ugufasha abaturage kutarembera mu rugo no kubafasha kutazahazwa na malariya.
Ati “Abaturage tubavurira ku gihe ntibatakaze umwanya bajya kwa muganga. Umuntu waketsweho malariya iyo aje hano ndamupima, nkamufata ibizamini harimo icy’amaraso, iyo nsanze ayifite ndamuvura nasanga ari ubundi burwayi nkamwohereza kwa muganga.”
Musabyimana yavuze ko kuri ubu uretse kuvura abaturage banabafasha kwirinda malariya bababwira ibyo bakora birimo kuryama mu nzitiramibu, gusiba ibidendezi by’amazi n’ibindi byinshi.
Dr. Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya maraliya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, agaragaza ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare runini mu kugabanya impfu zaterwanga n’indwara ya malariya mu muryango.
Aragira ati, “ umwaka ushize wa 2022-2023 Abanyarwanda ibihumbi 621 aribo bivuje indwara ya malariya, 59% muri bo bakaba barivurije ku bajyanama b’ubuzima babarizwa mu midugudu yose.”
Mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60 ni ukuvuga bane muri buri Mudugudu, bafasha abaturage kudakora ingendo ndende bajya kwivuza mu bigo nderabuzima cyangwa se abarwaraga malariya bakivurisha magendu n’ubundi buryo butandukanye.
GACINYA Regina / Karongi