Nyaruguru : I Cyahinda abarokotse Jenoside barashimira ingabo za RPF-INKOTANYI
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyabereye mu murenge wa Cyahinda ni mu karere ka Nyaruguru abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge barashimira ingabo za FPR-INKOTANYI. Ni mugihe ubuyobozi bwa Ibuka busaba urubyiruko guhaguruka rugahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ikorerwa ku ikoranabuhanga.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu murenge wa Cyahinda ni mu karere ka Nyaruguru, umuyobozi w'aka karere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yasabye buri wese ariko byumwihariko abatuye mu karere ka Nyaruguru kurangwa no kubahisha abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Dr. Murwanashyaka Emmanuel Mayor/Nyaruguru (ifoto Charles N)
Ati:” Kugeza ubu kandi buri wese uri hano, arumva neza ubuzima bw’abacu bagiye ko bugomba kugaragarira muri twebwe tukiriho, tugomba rero kumva neza ko icyubahiro tubaha tugomba kukibaha mu mibereho yacu,mu migirire yacu mu Rwanda twifuza.”
Bamwe mu barokokeye mu murenge wa Cyahinda bashimira ingabo za FPR-INKOTANYI ndetse banashimira ubuyobozi bw’igihugu ku bufasha batahwemye gutanga haba mu burezi ndetse n’ibindi byose nkenerwa umunsi ku munsi bo batashoboraga kwibonera.
Munyengabe yagize ati:” Ubu ngeze ku rwego rushimishije, kuko mfite abana ba biri (2) n’umudamu ndatuye, mfite icyiciro cya Kabiri (2) cya kaminuza kubera Inkotanyi ya miyoborere myiza.”
Naho mugenzi we yagize ati: “Abana bariga batangira pirimeri, bariga bararangiza bageze muri segonderi Leta rero irabamfasha. Muge mudushimirira umubyeyi KAGAME kuko ntabushobozi nari kubona bwo kwishyuirira abana banjye, bariga bararangiza ubu ndetse barubatse.”
Muhongayire Christine visi perezida wa IBUKA asaba urubyiruko guhaguruka rugahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ikorerwa ku ikoranabuhanga kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.
Muhongayire Christine visi perezida wa Ibuka (ifoto Charles N)
Ati:” Abato mubishoboye mujye namwe ku ikoranabuhanga barimo gukoresha mubirwanye, mwe ntimugatukane mujye muvuga ibintu uko biri mu gihugu,mukoreshe amafoto muvugishe ibihari ariko murwanye ikibi mutsinde ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu murenge wa Cyahinda cyashojwe no gushyira indabo kumva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 58 y’Abatutsi bishwe muri Mata 1994 ishyinguye mu ributswo rwa Cyahinda.
Ntamwemezi Charles/Nyaruguru
