RWAMAGANA : Barasaba ko kubisikana ku buyobozi bwa koperative bitatinzwa

Abanyamuryango ba koperative zitandukanye zikorera mu karere ka Rwamagana bavuga ko kuba hatinda kuba ihererekanyabubasha hagati y'ubuyobozi bushya ndetse n’ubucyuye igihe muri koperative , bituma hazamo icyuho cyo kunyereza umutungo wa koperative kubera ko abenshi mu baba bavuyeho baba bakekwaho amakosa y’imiyoborere .Aba banyamuryango basaba ko ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative cyaborohoreza abatowe bakajya bahita baatangira inshingano bidasabye kumara iminsi irindwi .

Mar 5, 2024 - 14:14
Mar 5, 2024 - 18:09
 0

Mukandayisaba Liberatha ni umwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya rugende ati" Kuba umuntu akuwe k'ubuyobozi nuko aba nta bunyangamugayo afite kuko yarangije manda y'imyaka itatu nta kibazo twaba dufite ariko ,iyo umuntu yatangiye gukurikiranwa n'inkiko afite ibyo abazwa kandi agifite n'uburenganzira kuri konti ya koperative kuko ihererekanyabubasha ritarabaho urumva twebwe nta kizere tuba tubifitiye,bajya babikora vuba rwose."

 Ibi kandi biragarukwaho na  Nteziryayo Anastase ati" Nimba koko ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative kivuga ko ihererekanya bubasha ari iminsi irindwi kuki birengaho? Kandi aha imbogamizi ziri ku mpande zombi ari uwatowe aba atarinjizwa mu nshingano zo yatorewe kandi ni uwavuyeho nawe urumva ntabwo aba agikora neza kuko abazi ko ari gukora nyuma yicyo itegeko rivuga"

 Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative Dr Mugenzi Patrice avuga ko mbere yuko habaho ihererekanya bubasha hagati y'ubuyobozi bwa koperative babanza gushishoza ati" Iyo amatora amaze kuba baratumenyesha abatowe tukabanza gusuzuma ko nta miziro bafite gusa ni uburenganzira bw'abanyamuryango gukurikirana dosiye yabo kugira ngo bamenye aho bigeze ,dufite abakozi hirya no hino baduhagarariye bajya bakurikirana bakamenya uko bihagaze"

 Ubusanzwe igihe cyagenwe kugira ngo hakorwe ihererekanya bubasha hagati y'ubuyobozi bushya n'ubucyuye igihe mu makoperative ni iminsi irindwi nubwo ahenshi bitubahirizwa.

 

Jane  Uwamwiza /Rwamagana