Kamonyi : Gacurabwenge baciye ukubiri n'ibibazo bibangamira umutekano babikesha ubufatanye

Abatuye n’abakorera mu mudugudu wa Kabatsi mu kagali ka Kigembe umurenge wa Gacurabwenge ni mu karere ka Kamonyi barishimira ko nta kibazo cy’umutekano muke kiharangwa bagashimira ubuyobozi bw’igihugu kuruhare rukomeye mukureberera abaturage.

Apr 21, 2025 - 23:02
Apr 22, 2025 - 11:02
 0
Kamonyi : Gacurabwenge baciye ukubiri n'ibibazo bibangamira umutekano babikesha ubufatanye
Ibiro by'akarere ka Kamonyi (Ifoto/Internet )

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabatsi mu kagali ka Kigembe umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi bishimira ko aho batuye babashije kwicungira umutekano ubu bakaba babayeho badahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke waharangwaga. 

Kuba batagitaka ikibazo cy’umutekano babikesha ubufatanye bw’abaturage ndetse n’ubuyobozi, ibi bigatuma bafata umwanya bagashimira ubuyobozi bw’igihugu bugira uruhare rukomeye mu kureberera abaturage mu ngeri zose z’imibereho hagamijwe kwita ku iterambere ry’Abanyarwanda.

Umwe mubatuye muri uyu mudugudu yagize ati:” Twishimira umutekano uri hano muri kabatsi, umuntu aragenda kumanywa na nijoro turagenda nta kibazo dufite. Mbere nta mutekano wari uhari, hari ukunfu wagenda nijoro bakagutangira bakakwambura, ubu rero nta kibazo kigihari rwose turagenda kumanywa nta kibazo.”

Akomeza uvuga ko byose babikesha perezida wa repebulika wabahaye abayobozi babafasha mugucunga umutekano.

Ati:” Ni Kagame nyine waduteje imbere, aduha abayobozi baturindira umutekano, umutekano rwose urahari turashimira perezida watugiriye neza.”

Mugenziwe nawe yunzemo ati:” Umutekano wa Rugobagoba wo urebye nta kibazo cyawo, turakora nta kibazo uretse imbogamizi z’umuhanda nta kindi.”

Abatuye muri uyu murenge wa Rugobagoba bakomeza bashimira inzego z’umutekano cyane cyane abo mu midugudu batuyemo kuko bakora akazi gakomeye ariko bagashimira cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Bati:”Leta yacu turayishimira cyane kuko umubyeyi wacu Paul Kagame yaduhaye umutekano turakora amanywa n’ijoro, saa sita za n’ijoro abantu baba bagenda nta kibazo, nta kibazo rwose ku mutekano. Ntawuhohotera undi i Rugobagoba baryama bugacya bukira, umutekano urahari rwose ijana ku ijana. Turashimira perezida Paul Kagame waduhaye umutekano.”

Dr. Nahayo Sylvère  umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko kugira umutekano bituruka ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.

Agashishikariza abatuye ndetse n’abakorera muri  Gacurabwenge gukomeza icyerekezo cyiza cyo kwicungira umutekano kandi bakirinda kwirara kugira ngo ibyagezweho bitazasubira inyuma.

Ati:” Mu gihe bigaragara ko intego umuntu aba yihaye zigezweho cyane cyane biturutse ku bufatanye bw’abaturage bwo muri uwo mudugudu n’inzego z’ubuyobozi zihari n’izumutekano muri rusange, numvako icyo basabwa ni  ugukomeza gukomeza icyo cyerekezo cyiza cyo kwicungira umutekano''. Arakomeza ati ''Ikindi bakirinda kwirara kuko hari igihe kigera mu midugudu imwe usanga imara igihe barafashe ingamba zitanga umusaruro, ariko ugasanga nyuma yaho hari igihe abantu basa nkaho bahuga, bikongera bigasubira aho byari biri, ni byiza rero ko bishimira ko umutekano bawufite ubwo bivuze ko imbaraga zagombye gukomeza gukoreshwa kugira ngo bitaza gusubira inyuma.” 

Usibye kuba abatuye muri uyu murenge wa Gacurabwenge bishimira ko babashije kwicungira umutekano ubu bakaba nta kibazo bakigira, banishimira kandi bimwe mu bikorwa by’iterambere byagiye bibegerezwa, ubu bakaba bashishikajwe no gukomeza gusigasira ibyagezweho kugirango igihugu gikomeze kwihuta mu iterembere. 

Ntamwemezi  Charles/Kamonyi