Ruhango : IBUKA irasaba ko Abarundi n’abandi bose bakoze Jenoside mucyahoze ari Amayaga bakurikiranwa.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Mayaga , umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 (IBUKA ) urasaba ko abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino bashakishwa ndetse n’Abarundi bakoze Jenoside mucyahoze ari Amayaga bakurikiranwa n’ubutabera.

Dr. Philibert Gakwenzire perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by'umwihariko muri iki gice cy’Amayaga bakidegembya ko bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera ndetse anagaruka ku Barundi basize bishe Abatutsi mu gice cy’Amayaga ko nabo ubutabera mpuzamahanga bw’ abakurikirana.
Ati:” Ku kibazo cy’Abarundi banyakubahwa muteraniye aha ngaha muzadufashe mugikurikirana neza, basubiye iwabo bamaze kurimbura Abatutsi, hari abo ba Placide cyangwa se Kagabo Charles ubu tutazi aho baherereye nabo bose, abo bose bagomba gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Dr. Philibert Gakwenzire kandi akomeza avuga ko nk’umushakashatsi hari ibyo yajyaga atekereza ku giti cye ariko mu kwagura ibitekerezo arikubona uburyo ubukoroni bwakoze amahano muri iki gihugu.
Ati:” Ariko muri ubwo buryo navugaga nanone naguye intekerezo hari ibyo najyaga ntekereza ku giti cyanjye nk’umushakashatsi, uburyo ubukoroni bwakoze amahano muri iki gihugu nubu ingaruka zabo zikaba zikirikumwe natwe. Birashoboka ko babazwa mu rwego rw’ubutabera ibyo bakoze kuko ubukoroni ibyo bakoze birenze intekerezo.”
Dr. Valentine Uwamariya wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, akaba n’imboni y’akarere ka Ruhango muri Guverinoma, avuga ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bituma abantu bibuka ubugome abicanyi babikoranye.
Yanasabye abaturage bicyahoze ari Amayaga n’Abanyarwanda muri rusange ko uwari we wese uzi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Dr. Valentine Uwamariya Minisitiri w’Ibidukikije (ifoto Charles N.)
Ati:” Turacyabona imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino, uko umwaka ugeze tugeze igihe cyo kwibuka tukabaho ari ugushyingura imibiri ibonetse bushyashya, tugasaba Abanyarwanda n’abaturage muri rusange uwariwe wese uzi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuhagaragaza kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, byoroshye imitima yababo barokotse kuko iyo ushyinguye umuntu wawe wumva uruhutse, ariko cyane cyane bibe n'intangiriro yo kubaka bwa bumwe kuko ubumwe bwubakira kukuri, kugaragaza ko uzi ibyabaye rero bizarushaho kubaka ubumwe hagati yacu nk’Abanyarwanda. Icyo nasaba rero ni ukuba hafi abarokotse, nicyo nsaba abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane kubungabunga ndetse no kugaragaza imibiri yabishwe muri Jenoside twirinda ko hari uwatugarura mu ngengabitekerezo iyariyo yose.”
Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine kandi yasabye abarokotse Jenoside kwiyubaka kugira ngo bereke ababahigaga ko batabayeho nabi.
Yibukije kandi Abanyarwanda bose ko ari bamwe, ko badatandukanye haba mu miterere n’aho baturutse yibutsa ko uwabatandukanyije ari we wabibye urwango rwaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri Uwamariya kandi avuga ko n’ubwo u Rwanda rwigeze gupfa, ariko rutazimye kuko Inkotanyi zarutabaye rukaba ruriho kandi neza.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mucyahoze ari Amayaga cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 38 yarishyinguye mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi yimuriwe mu rwibutso rwa Kinazi ruruhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe mu Mata 1994 ingana 63255.
Igikorwa cyo gushyingura imibiri 38 mu rwibutso Kinazi (ifoto Charles N.)
Ntamwemezi Charles/Ruhango