Kigali : Itorero Bethesda Holy Church ryibarutse irerero ry’abana bato.
Itorero Bethesida Holy Church riherereye mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo ryungutse irererero (ECD), bikaba byitezwe ko ruje ari igisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byari byugarije abana bo mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Iri rerero ( ECD) rishamikiye ku itorero Bethesda Holy Church, aho ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 18 Mata 2025 mu Mudugudu wa Kadobogo mu kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo .
Bamwe mu babyeyi baharerera, bavuga ko batoroherwaga no kubona uwo basigira abana babo , ku buryo byajyaga bibagiraho ingaruka ku buzima bw’abana .Safina Mujawimana, umwe muri abo babyeyi avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini, kubera ko yitabwaho bitandukanye na mbere atarahamujyana.Ati “Umwana wanjye byaramuhinduye kuko yari agejeje imyaka itanu atajya ku ishuri, ku buryo iyo nazindukaga ngiye kurangura Nyabugogo namukingiranaga ariko nagaruka ngasanga yarize nkumva birambabaje.”
Mugenzi we nawe yunzemo ati ’’Turashimira abatuzaniye iri rerero kubera ko ryadufashije kurera abana twaburaga aho dusiga byaradushimishije cyane .Ubu dukora imirimo yacu dutuje kandi umwana ubona ko hari ubumenyi yungutse .’’
Umushumba w’iri torero, Rev. Pasiteri Jeanne D’Arc Rugamba, avuga ko nyuma yo kubona ubuzima bw’ababyeyi bakorera mu gakiriro ka Gisozi babayeho n’abana babo basanze bakwiriye gushaka uko babafasha.
Yagize ati “Twari dufitemo abana bagera muri makumyabiri bafite igwingira, ariko uyu munsi twasanze harimo umwe tubona ataragera ku kigero cyiza, ariko bigaragara ko mu kwezi kumwe nawe azaba yavuyemo. Hari abagore bajya hariya mu gakiriro twabafashije abana kugira ngo n’abo bana babone uburenganzira bwabo ,rya vumbi riri hariya ntiribatere indwara, ni kimwe mu byo twakemuye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’ ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gasabo, Alphonse Rutarindwa, asobanura ko umurenge wa Kinyinya nta rugo mboneza mikurire(ECD) rw’icyitegererezo ufite, ku buryo uru rugo mboneza mikurire cyangwa ECD rwatashywe ari rwo rw’ikitegererezo ruje ari igisubizo muri uyu Murenge.
Mu Karere ka Gasabo habarirwa ingo mboneza mikurire zigera kuri 475 zikaba zita ku bana barenga ibihumbi 47.
Lucien Kamanzi/Kigali