Ngoma :Abakeneye ubuvuzi bwihariye ku gice cy'ijosi no kuzamura bagenewe inzobere zo kubitaho
Abagana ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri byigisha bya Kibungo mu karere ka Ngoma bafite uburwayi bwo ku muhogo amatwi n’amazuru bahawe ubuvuzi bwo kubagwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025 bashima inzobere ziri kubafasha muri ubwo burwayi bakagaragaza ko ubu ubuzima bwabo bumeze neza .

Ishyirahamwe ry’abaganga rizwi nka Rwanda Otolyngology head and neck surgery society riri mu bikorwa byo kuvura abagana ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri byigisha bya Kibungo mu karere ka Ngoma bafite uburwayi bwo ku muhogo, amatwi n’amazuru.
Dr Ndamyiyumva Etienne umuganga uhagarariye itsinda ry’inzobere riri kuvura abarwayi bafite uburwayi bufata amatwi, amazuru , umuhogo agaragaza ko gufatanya n’abasanzwe bakorera kuri ibi bitaro bizatuma abazirwara bagana ibi bitaro bazakirwa ari benshi ati’’ Twahisemo kwishyira hamwe nk’inzobere mu kuvura indwara zifata ku ijosi, umuhogo, amatwi n’amazuru. Iyo batubwiye ko hari ahantu hari abarwayi benshi tujyayo gufatanya n’abakozi bahasanzwe tukavura abarwayi baba bakeneye iyo serivise ,muri iyi minsi itanu turizera ko tuzavura abarwayi bari hejuru ya mirongo irindwi’’ .
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo Dr Munyemana Jean Claude aragaragaza impamvu bateguye iki gikorwa cyo kuzana izi nzobere ati’’Impamvu turi gufatanya n’ishyirahamwe ry’abaganga b’inzobere mu kuvura uburwayi bufata ijosi kuzamura byatewe n’uruzinduko rwa minisitiri w’ubuzima ubwo yadusuraga twasuye ahakorerwa iyi serivise dusanga hariyo abarwayi bagera kuri magana abiri bari kuvurwa n’umuganga umwe atugira inama yo gusaba itsinda ry’izi nzobere, ubu ziri kudufasha kuvura abarwayi bamaraga umwaka bategereje ko bagerwaho ngo babagwe kuri ubu rero ni gahunda izakomeza ni ubwo tubafite kugeza kuwa Gatanu, ariko ni gahunda izakomeza bakajya baza gufatanya n’inzobere muri ubwo burwayi imwe dufite afatanyije n’abandi baganga bazajya baza batuvurire abarwayi’’ .
Iri shyirahamwe ry’abaganga b’inzobere Rwanda Otolyngology head and neck surgery society bafatanyije n’izisanzwe kuri ibi bitaro bya Kibungo zo kubaga indwara zifata mu muhogo ,amatwi n’amazuru bagiye kumara icyumweru bakira abarwayi bagana ibi bitaro.Ubusanzwe ibitaro bya Kibungo byakira abarwayi basaga 5000 buri kwezi abagana iyi serivise yo kubagwa uburwayi bw’amatwi umuhogo n’amazuru bagera kuri 200 mu kwezi kumwe.
Uwayezu Mediatrice/Ngoma