Nyagatare: Abaturage baratakamba kubera ubwiyongere bwa malaria

Mu gihe cy’amezi abiri gusa ( Mutarama na Gashyantare 2025), indwara ya malaria imaze gufata indi ntera ikomeye mu Karere ka Nyagatare, aho abarwayi 4,665 bamaze kugaragara. Iyi mibare ikabije yatumye inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’akarere bihaguruka mu buryo bwihuse, bashyira imbaraga mu ngamba zigamije guhangana n’iki kibazo gikomeje guhangayikisha abaturage.

Apr 23, 2025 - 02:30
Apr 23, 2025 - 14:24
 0
Nyagatare: Abaturage baratakamba kubera ubwiyongere bwa malaria
Ibiro by'akarere ka Nyagatare (Ifoto /Internet )
Nyagatare: Abaturage baratakamba kubera ubwiyongere bwa malaria
Nyagatare: Abaturage baratakamba kubera ubwiyongere bwa malaria

Mu Murenge wa Karangazi, cyane cyane mu Kagari ka Ndama, abarwayi barenga 1,570 bamaze kurwara  malaria. Abajyanama b’ubuzima bahakorera bavuga ko iyi ndwara yabaye ikibazo gikomeye.

Mukamana Florida, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Ndama,

yagize ati: “Duhura n’akazi katoroshye kuko abarwayi biyongera buri munsi. Hari aho tugera tugasanga umuryango wose urwaye. Ibibazo by’imibu iva mu mashyamba no mu madamu y’amazi adasukuye biratugoye cyane, ariko turakora uko dushoboye kugira ngo dufashe abaturage bacu.”

Jean Marie Maniradukunda, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Nyamirama, na we agaragaza impungenge zishingiye ku mikoranire ikwiye kongerwamo imbaraga.

Yagize ati: “Abaturage baracyafite amakuru make ku bijyanye no kwirinda malaria. Dukeneye ubufasha buhoraho bwo gutanga amahugurwa no gutanga ibikoresho bifatika nk’inzitiramibu n’imiti ya mbere y’icyumweru. Ibi byatuma natwe dukora akazi kacu neza.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyemeza ko malaria ikomeje gufata indi ntera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, cyane cyane Nyagatare, Gisagara no mu turere dutatu mu  Mujyi wa Kigali. Habanabakize Epaphrodite, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria,

yagize ati: “Mu bushakashatsi n’isuzuma dukora, twasanze hari uturere turi guhura n’ubwiyongere bukabije bwa malaria, cyane cyane Nyagatare. Imiterere y’ibi bice – harimo, amashyamba, ndetse na madamu y’amazi ,  bituma imibu ikwirakwira byoroshye. Ariko dufatanyije n’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima, dufite gahunda yo gukaza ingamba zirimo gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga n’isuku rusange.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko buticaye ubusa mu guhangana n’iki kibazo. Juliette Murekatete, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko batangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya.

Yagize ati: “Twatangiye gahunda nshya yo gukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba zikomatanyije zo kwirinda malaria. Twongereye amahugurwa ku bajyanama kandi twahagurukiye ubukangurambaga ku isuku mu ngo. Ibi twizeye ko bizadufasha kugabanya malaria mu buryo bugaragara.”

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2024, umubare w’abarwaye malaria mu Rwanda wiyongereyeho abarwayi 200,000 ugereranyije n’umwaka wa 2023, uva ku 600,000 ugera ku 800,000. Ibi bigaragaza ko malaria ikomeje kuba ikibazo gikomeye, gisaba ubufatanye bwa buri rwego.

Gacinya Regina / Nyagatare