Bugesera :Ibitaro bya Rilima byishimiye inkunga byagenewe n'Ubuyapani
Leta y’Ubuyapani yageneye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi ivuriro rya Rilima mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025 .Ni ibitaro ubusanzwe byita byumwihariko ku buvuzi bw’ingingo bikaba byashimishije abahivuriza n’ubuyobozi bw’ibi bitaro kuko bigiye gutuma birushaho gutanga serivisi nziza .

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Fukushima Isao washyikirije iri vuriro rigorora amagufa ibi bikoresho byiganjemo imashini zifashishwa mu kugorora ingingo yavuze ko intego yabo ari ugufasha ibi bitaro kongera ubushobozi kugirango birusheho gufasha ababigana .Yagize ati ‘’ “Intego dufite ni ugutanga ibi bikoresho bigezweho kugira ngo hitabwe ku buvuzi bw’amagufa mu buryo bugaragara, cyane cyane kugira ngo ubuzima bw’abarwayi bugende neza mu buryo burambye by’umwihariko ku bana bato.”
Mu bikoresho hanatanzwe ibitanda
Dr.Nzayisenga Albert ni umuyobozi mukuru ku bitaro bya Rilima avuga ko iyi nkunga nk’akarere bayishimiye kandi ko bazafatanya n’ibitaro ibi bikoresho bikitabwaho .Ati “Twishimiye ibikoresho by’ubuvuzi bijyanye n’igihe twahawe na Leta y’Ubuyapani, kuko bizatuma turushaho gutanga serivisi neza kandi nziza ku batugana kuruta uko twabikoraga.”
Ndoli Gilbert ni umuyobozi uhagarariye Campany yitwa GILMED yahawe isoko ryo gushaka ibi bikoresho yavuze ko bagerageje gushaka ibikoresho bigezweho ,ati ‘’Ibi bikoresho twabashakiye biri mu byo dusanzwe duha andi mavuriro dukorana ni ibikoresho bigezweho kandi bizaramba ku buryo twizeye ko bizafasha ibi bitaro ‘’.
Ndayisabye Viateur ni umukozi w’akarere ka Bugesera mu ishami ry’ubuzima yavuze ko bishimira impano idasanzwe y’ibikoresho ibi bitaro bivura amagufa bya Rilima byahawe asaba abarikoreramo kubifata neza. Agira ati
‘’Iyi mpano rero n’impano idasanzwe nkuko mwabibonye ,ibi bikoresho bifitye ikoranabuhanga rihambaye , rero ndasaba ibi bitaro kubikoresha uko bikwiye kugirango tuzamure urwego rw’ubuzima cyane mu kugorora ingingo “
Ibitaro bya Rilima bivura amagufa bikanagorora ingingo byatangiye gukora mu mwaka w'i 1999 .Byakira abarwayi basaga ibihumbi bitanu ku mwaka ,ibikoresho bahawe bivura amagufa bikanagorora ingingo bifite agaciro gasaga milioni 71, z’amadorari y’amerika.
Nyiraneza Josiane /Bugesera