Gasabo : Barasabwa gushyira imbaraga mu kurandura Malariya
Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya cyabereye mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, abacyitabiriye basabwe kongera ingamba no gushyiramo imbaraga mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara yongeye kugaragara ku kigero cyo hejuru, nyuma y’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yari imaze itera intambwe ishimishije mu kuyirwanya.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza impungenge ku bwiyongere bw’abandura Malariya, cyane cyane mu turere 15 two mu gihugu, aho twihariye 85% by’abandura, harimo n’abatuye mu Mujyi wa Kigali.
Dr. Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya muri RBC, yavuze ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y'inzego zose.
Yagize ati: "Kurwanya Malariya bisaba ubufatanye bwa buri wese. Turasaba buri Munyarwanda kugira uruhare, kuko nta wundi uzadukorera icyo tudakora ubwacu."
Bamwe mu baturage bitabiriye uyu munsi bagaragaje ko bishimira gahunda ya Leta yo gupima abagize umuryango wagaragayemo umurwayi wa Malariya.
Uwimana Chantal, umwe mu baturage, yagize ati: "Iyo umuntu umwe arwaye, gupima abandi mu muryango biradufasha kwivuza kare. Turashimira Leta kuko iyi gahunda izadufasha kurandura Malariya burundu."
Naho Nshimiyimana Jean Claude, undi muturage, yavuze ati: "Gupimwa kare bituma ubuzima bwacu burindwa. Natwe turiyemeje kugira isuku no gukoresha inzitiramibu neza kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kurwanya Malariya."
Prof. Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa RBC, yagaragaje ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati: "Muri gahunda yo gupima abagize umuryango wagaragayemo umurwayi wa Malariya, abantu barenga 2,000 barapimwe, dusanga abarenga 600 baranduye, bafashwa hakiri kare. Ni icyerekana ko ubufatanye butanga umusaruro."
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya Malariya, hanatangijwe imiti ibiri mishya izafasha kunganira umuti wa Coartem, umaze kugaragara ko utakigira ubushobozi buhagije bwo kuvura Malariya ku bantu bamwe.
RBC isaba Abanyarwanda bose kugira uruhare rufatika mu kurwanya Malariya binyuze mu kugira isuku ihagije mu ngo no mu midugudu, gukoresha neza inzitiramibu, Kwihutira kwivuza igihe habonetse ibimenyetso bya Malariya.
Gacinya Regina / Ikigali