Bugesera: Bagowe no kwivuza kubera kutagira icyiciro cy'ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko kutagira ibyiciro by'ubudehe babarizwamo bituma batabona uko bishyura ubwisungane mu kwivuza, kubera ko babwirwa ko hari ibibazo by'ikoranabuhanga .

Aug 3, 2022 - 11:25
Aug 3, 2022 - 11:41
 0
Bugesera: Bagowe no kwivuza kubera kutagira  icyiciro cy'ubudehe
Ibiro by'umurenge wa Rweru

Kubera ibi bibazo bijyanye n'ikoranabuhanga aba baturage bo mu tugari dutandukanye tw'umurenge bwa Rweru,  bavuga ko bagorwa no kubona ibyiciro by'ubudehe babarizwamo kandi byifashishwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka  (Mutuelle). Kimwe no kwivuza, aba baturage  basaba ko bakurikiranirwa ikibazo kubera ko hashize igihe bajya kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ibyiciro bakabwirwa ko nta huzanzira [Connection] ihari.

uyu ni Godeleve uvuga ko yari asubiye ku biro by'akagari ka Nemba akabwirwa ko ihuzanzira riri kugenda nabi.

Ati" Nk'ubu mvuye kureba Gitifu ku kagari nshaka kujyana umwana wandembanye kwa muganga, musabye kunkemurira ikibazo cy'icyiciro ambwira ko Connection iri gukora nabi ntakiribukorwe, gutanga mituelle ntiwivuze biratubangamiye, turifuza ko  badukurikiranira ikibazo"

Ikibazo cyo kutagira ibyiciro by'ubudehe Godeleve abihuriyeho na Kwizera Claude nawe uvuga ko atabonye uko yishyura ubwisungane mu kwivuza bitewe no kutagira icyiciro,

Yagize ati" Turigushaka ibyiciro ngo dutange Mutuelle bakatubwira ko batari babitanga, nk'ubu umuntu arwaye byagorana kubona uko yivuza, ugerayo (ku biro by'utugari) bakakubwira ngo imashini zanze"

Gasirabo Gaspard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' umurenge wa Rweru, avuga ko ibibazo by'ikoranabuhanga koko bigaragara mu gushyira abantu mu byiciro ariko badakwiye gucika intege bagomba kubikurikirana.

Yagize ati" Ukemura iki kibazo agashyira abaturage mu ikoranabuhanga abikorera ku kagari, ibyo bibazo birahari gusa ntibagacike intege, ubonye none byanze ejo yagaruka,hashobora kuba uruhurirane rutuma isaha akunda kuzira byanga, ubwo rero ntabwo bikwiye kurambirwa kuko umuturage atabonye uko yishyura mutuelle byamugiraho ingaruka".

Uretse ikibazo kijyanye n'ikoranabuhanga ridakora neza aba baturage bagaraza ko, guhuza gahunda za leta n'ibyiciro by'ubudehe barimo, bibabuza n'andi mahirwe no guhendwa kubakeneye ubuvuzi bishyura 100% iyo badafite Mutuelle .

Clarisse UMUTONIWASE /Bugesera