"Nta murwayi n’umwe uzabura ubuzima kubera ko habuze amaraso": Dr. Muyombo Thomas-RBC
Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyagaragaje ko nta murwayi uzabura ubuzima kubwo kubura amaraso; ahubwo ko u Rwanda rwiteguye guha ubufasha bw’amaraso ibindi bihugu bizarwiyambaza.
Ni umunsi mpuzamahanga wabereye mu karere ka Musanze, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Tanga amaraso Tanga Icyizere, Twese hamwe dutabare Abarwayi", aho habaye ubukangurambaga bukomeza gushishikariza abantu kwitabira gutanga amaraso.
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr. Muyombo Thomas; atanga icyizere ko nta murwayi n’umwe uzabura ubuzima kuko yabuze amaraso.
Yagize ati "Nta murwayi n’umwe uzabura ubuzima mu Rwanda kubera ko habuze amaraso; ni ibyo twagize indahiro."
Akomeza avuga ko mu gihe hari igihugu icyo ari cyo cyose cyakenera ubufasha bw’amaraso, u Rwanda rukabyemeza; iki kigo ahagarariye cyiteguye kuyatanga.
Ati "Ni icyemezo cyafatwa n’ubuyobozi kuko n’ubundi ibihugu bigira uko bikorana biciye mu nzira za Diporomasi; twebwe nk’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso turiteguye, uwo ari we wese wakenera ubwo bufasha ntabwo ubuyobozi bwacu bwayadusaba ngo tuyabure."
Abahawe amaraso mu mwaka wa 2024 bari ku mpuzandengo ya 99.72% , aho mu maraso akenewe atandukanyijwe (blood components units) hari hakenewe 127 198 ariko habonetse 126 837.
Eugene Bagrishya yatangiye gutanga amaraso mu mwaka wa 1999, kuri ubu amaze kuyatanga inshuro 74. Avuga ko icyamukuruye gituma atanga amaraso ari umutima ufasha.
Ati "Ikintu kinkurura ni wa mutima wo gufasha, kubera ko ariya maraso iyo nyatanze mba numva ko hari umuntu mpaye ubuzima. Ubutumwa natanga ni uko nta muntu ukwiriye kubitinya kubera ko utanze amaraso nta kibazo agira; natangiye gutanga mfite imyaka 17, ubu mfite 43."
Nyiranshimiyimana Donatille yigeze gutanga amaraso aza kubireka, gusa nyuma aza kugobokwa n’amaraso mu gihe yari arwaye bikomeye.
Yagize ati "Mbere nabanje gutanga amaraso muri 2018, bigeze aho bimvamo nkurikije ukuntu nabonaga amaraso ntanze ari menshi; nkumva ko kuyasubizwa bizangora."
Arakomeza ati "2019 natwaye inda, igihe cyo kubyara kigeze mbyara neza ariko ndava bitewe n’uko iya nyuma (inda)itari yaje. Ndava cyane ku buryo bukomeye biba ngombwa ko bahamagara imbangukira gutabara injyana ku bitaro bikuru."
Avuga ko nyuma yo kugezwa ku bitaro yamaze hafi umunsi wose ari kwitabwaho ari nabwo yahawe amaraso, bituma yisubiraho ku cyemezo cyo kudatanga amaraso yari yarafashe.
Ati "Abaganga bamaze kubona ko ngaruye ubuzima, nahawe amakuru ko kuba nsubijwe ubuzima ari ukubera abagiraneza batanze amaraso. Byatumye ntekereza byinshi ndavuga nti iyo bafata umwanzuro nk’uwo nafashe, ubu mba ntabawe n’iki? Ubu mba ndi hehe? Bituma numva ko nkwiriye kuzafasha abandi."
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko bishimiye ko uyu munsi wabereye muri iyi ntara; yongeraho ko bagiye gukora ubukangurambaga by’umwihariko mu rubyiruko, hagamijwe kuzamura umubare w’abatanga amaraso, dore ko iyi ntara iri kuri 18%.
RBC igaragaza ko abantu 58.688 batanze amaraso mu mwaka wa 2024, urubyiruko nirwo rufite umubare munini, kuko ruri ku mpuzandengo ya 65.3 %.
Muri uwo mwaka abatanze amaraso bari hagati y’imyaka 18-25 bangana na 46,1%, abafite imyaka 26–35 ni 19,2%, abari hagati ya 36-45 ni 21,6%, naho kuva kuri 46-60 ni 12,8% mu gihe abafite 61 kuzamura ari 0.2%.
