Dr. Frank Habineza asaba ko ku munsi buri muryango wahabwa litiro 100 z’amazi meza ku buntu
Mu nteko rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green party) ku rwego rw’akarere ka Gicumbi; abayoboke baryo bagaragarijwe ibyo iri shyaka riteganya mu bihe biri imbere.
Muri iyi nteko rusange, umuyobozi wa Green Party Hon. Dr. Frank Habineza yagaragaje ko hari binshi bimaze kugerwaho mu byo bifuzaga, gusa avuga ko hari n’ibindi bifuza gukorera ubuvugizi kugira ngo imibereho y’Umuyarwanda irusheho kuba myiza.
Mu byo Dr. Frank yagaragaje harimo kwegereza amazi meza abaturage ndetse n’ibindi bikorwa bihuriweho n’abantu benshi, ariko bigakorwa ku buntu.
Ati “Icyo navuga tutaravugaho muri iyi minsi ni ikijyane n’uburenganzira bwo kubona amazi meza yo kunywa; tubona ko hari ibikorwa byiza byakozwe, kugira ngo amazi meza yegerezwe abaturage ariko ntabwo arahaza.”
Arongera ati “Njyewe ntuye mu karere ka Gasabo, usanga amazi aza biguru ntege, rimwe atugeraho inshuro imwe mu cyumweru cyangwa kabiri; n’ahandi ni uko!”
Uyu muyobozi w’iri shyaka avuga ko umwihariko wo mu turere two mu zindi ntara, usanga hari amavomo rusange ariko akaba atagira amazi.
Ati “Iyo ugeze mu turere usanga hari impombo zakozwe, za robine zirahari ariko nta mazi abamo; ugasanga bamaze umwaka nta mazi babona. Ukumva ko n’ubwo hari imbaraga zashyizwemo ariko amazi ntari kuboneka.”
Arongera ati “Muri Manifesto yacu twari twashyizemo ko buri Munyarwanda nibura yagira ku munsi amajerekani 5 (Litiro 100) y’amazi meza yo kunywa atishyuye. Bikaba ari uburenganzira bujya mu itegeko.”
Gusa avuga ko ibi byajyana n’ingengo y’imari yaba ihari, ati “Ariko ubu turimo koroshya, tukavuga tuti nibura umuryango ntabwo ari wo wagira izo jerekani 5 ku buntu? Noneho niba bifuza arenzeho bakaba ari bwo bishyura! N’ubwo twavuze umuryango, n’amashuri akenera amazi yo kunywa; ibitaro, hari n’ahandi hahurira abantu benshi.”
Dr. Frank Habineza avuga ko usibye kuba iki cyifuzo cy’ishaka ayoboye kiri mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko kinafite umusanzu mu kurengera ibidukikije.
Nanone kandi avuga ko hari byinshi byari bigoye kandi byakunze nko kugaburira abana ku ishuri, agahamya ko n’uyu mushinga ushyizemo imbaraga wakunda.
Iyi nteko rusange yanatorewemo abayobozi bahagarariye ishyaka ku rwego rw’akarere
