Musanze: Abahinzi n'aborozi bashumbushijwe n'ubwishingizi basabwe kuba intumwa muri bagenzi babo

Abahinzi bahuye n'ibihombo mu gihembwe cy'ihinga 2025 A ndetse n'aborozi bo mu turere 8 tw'intara y'amajyaruguru n'uburengerazuba bahawe inyishyu n'ikigo cy'ubwishingizi SONARWA, muri gahunda ya "Tekana urishingiwe muhinzi mworozi".

Jun 14, 2025 - 19:00
Jun 15, 2025 - 07:39
 0
Musanze: Abahinzi n'aborozi bashumbushijwe n'ubwishingizi basabwe kuba intumwa muri bagenzi babo

Abahinzi ndetse n'aborozi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bahawe inyishyu ku bihombo bagize birimo imyaka yangijwe n'ibihe by'imvura ndetse n'amatugo yapfuye; bavuga ko bagiye mu bwishingizi badafite icyizere cyo kuzagobokwa mu gihe bahuye n'ibihombo.

Nyuma y'uko bagobotswe n'ikigo cy'ubwishingi cya SONARWA, bahamya ko bahinduye imyumvire kandi ko bigiye kubafasha gukomeza ibikorwa byabo, ndetse bakanahwitura bagenzi babo baturamvu neza ubwishingizi.

Basajya Sosthène wo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera ni umuhinzi. Yatanze ubwishingizi bw'asaga ibihumbi magana ane na murongo itanu kuri Hegitari ebyiri n'igice z'ibirayi; ubu yashumbushijwe asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Yagize ati "Nk'umuhinzi ni ibyishimo kuri njye, kuko amafaranga nayatanze ndi gushidikanya ko badashobora kuzanyishyura. Hano ku dupira baduhaye handitseho tekana! Ubu ndi kumva ntekanye mu mutima wanjye!"

Yashimangiye ko agiye guhwitura bagenzi be, ati "Ni inkuru nziza, ubu ngiye kuba umukangurambaga wa Sonarwa; abo duturanye bose batekerezaga ko iyo umuntu atanze ubwishingizi nta kintu bamumarira. Ubu ngiye kuba umuhamya wabyo."

Twagirayezu Zerubbabel ni umworozi wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi. Yagize ati "Mbere ibintu by'ubwishingizi biza ntabwo twabyumvaga neza, twumvaga ko bidashoboka, kuko ndabyibuka ko nigeze gupfusha Inka ariko ndahomba."

Arakomeza ati "Veterineri yanyumvishije ko bishoboka, nibwo nafashe icyemezo mfata Inka zanjye zose nzishyira mu bwishingizi. Ubu ndishimye cyane kuko napfushije Inka nari nashyize mu bwishingizi bw'ibihumbi magana 800, barabimpaye! Ngiye kongera ndambagize inyana nziza."

Immaculée Uwimana ashinzwe ubucuruzi muri Sonarwa. Yasabye abamaze gushumbushwa kugera ku bandi baturage batarizera ubwishingizi, bakabereka ibyiza byabwo.

Ati "Abamaze gushumbushwa ndibaza ko babonye ko ibyo tuvuga atari amagambo ahubwo tubishyira mu bikorwa. Tugasaba buri wese uvuye aha ko yataha akabwira mugenzi we utaragera muri ubu bwishingizi bwa Sonarwa, kugira ngo amubwire uko byamugendekeye n'undi nawe bimugereho."

Immaculee ushinzwe imari muri SONARWA yasabye abashumbushijwe kuba intumwa

Ngendahayo Jean ashinzwe ubuhinzi, ubworozi ndetse n'umutungo kamere; avuga ibikorwa byo gushumbusha abahinzi n'aborozi bifasha kugera ku baturage benshi; bityo nabo bakitabira ubwishingizi.

Ati "Ibi bitwongereye imbaraga zo kurushaho kwegera umubare munini w'abahinzi n'aborozi kugira ngo bidushobokeye buri wese abe ari mu bwishingizi yaba umuhinzi cyangwa umworozi; kugira ngo igihombo yahura nacyo ntagire ikibazo ahubwo afashwe kwiteza imbere."

Ngendahimana avuga ko gushumbusha bigiye gufasha mu kongera umubare w’abajya mu bwishingizi

Yongeraho ati "Kuri twe rero ni ikorwa kinini gifasha kurushaho guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi; igihe habaye ibiza ntibaheranwe nabyo, ahubwo bagashumushwa kubera ko bafashe ubwishingizi."

Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangiye muri Mata mu mwaka wa 2019. Leta yishyura 40% y’ubwishingizi, naho umuhinzi cyangwa umworozi akishyura 60%.

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga mu mwaka 2025 A, abahinzi n’aborozi bo mu turere twa Gicumbi, Gakenke, Musanze na Burera two mu ntara y’amajyaruguru, ndetse na Nyabihu, Ngororero, Rubavu na Rutsiro two mu ntara y’Uburengerazuba, nibo bashushizwe agera kuri Miliyoni 54.

Abahinzi bashumbushijwe na SONARWA bavuga ko batinyutse kandi bagiye gutinyura abandi