Bugesera: Itorero Bethesda ryizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, ababyeyi n'abarezi basabwa kurera umwana ubereye ahazaza h'u Rwanda
Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Kamena 2025, Itorero Bethesda ryo mu murenge wa Mwogo binyuze mu mushinga RW0912 uterwa inkunga na Compassion International kubufatanye n’ibigo by’amashuri muri uyu murenge; ryizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, ufite insanganyamatsiko igira iti "Igenamigambi n’ingengo y’imari ku burenganzira bw’abana."
Mu bikorwa byo kwizihiza uyu munzi, ubutumwa bwagarautsweho ni ubugaragaza akamaro k'umwana w'umunyafurika mu iterambere ry'igihugu. Nanone kandi habaye amarushanwa atandukanye agaragazaga impano zitandukanye z’abanyeshuri.
Pasteri Habimana Gaspard ni umushumba w’itorero Bethesida rikorera mu murenge wa Mwogo, avuga ko n’ubundi intego z’umushinga RW0912 ukorera mu itorero ayoboye, ari ukugobotora umwana ingoyi y’ubukene; akarangwa n’umuco w’umwana w’umunyafurika, agategurwa neza bityo nawe agategura Afurika nziza.
Pasiteri Habimana yagize ati "Ababyeyi n’abarezi bakwiye kumenya ko inshingano zabo zingana mu kwita ku mwana, uyu munsi w’umwana w’Umunyafurika ukwiye kuba imbarutso yo kubibutsa inshingano zabo nk’ababyeyi barerera u Rwanda."
Abarezi barerera mu bigo bitandukanye mu murenge wa Mwogo, bavuze ko abana barera babigisha kurangwa n’imico mwiza, bagafatanya n'ababyeyi babo babitaho igihe batari ku ishuri.
Umwe mu barezi yagize ati "Abana bagomba kwegera ababyeyi babo byananirana bagasanga abarezi babo ku mashuri, bityo bagakura bafite imico myiza iranga umwana w’ejo heza hagaragaza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange."
Biziyaremye Chrysostome ni umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Mwogo wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge. Yavuze ko bigisha ababyeyi kwita ku bana, bakabategura neza kuko iyo bikozwe baba bateguye Umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza.
Agira inama ababyeyi, abasaba guha abana babo ibyo bakeneye byose mu buzima, bityo ntibazabe abana batabereye u Rwanda; ahubwo bazavemo Abanyarwanda bafite indangagaciro zubaka Igihugu cyabo.
Aragira ati "N'ubwo ababyeyi bashyiraho akabo mu kwita ku bana, ariko natwe nk’ubuyobozi tubagira inama zo gukomeza gufasha abana kugira ngo bakoreshe neza amahirwe igihugu cyabahaye, bizatuma bavamo abana bazubaka igihugu cyabo.”
Uyu munsi ngaruka mwaka w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe mu murenge wa Mwongo mu karere ka Bugesera, waranzwe n’ubutumwa bureba ababyeyi ndetse n'abarezi, bwanyujijwe mu marushanwa y’impano zitandukanye z’abanyeshuri biga mu mashuri abanza.
Nyiraneza Josiane/ Bugesera
Ababyeyi n'abarezi basabwe kurema umwana ubereye ahazaza h'u Rwanda
