Kayonza :Abayoboke b’itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bw’ Itorero ADEPR mu Rwanda burasaba abayoboke biri torero gukomeza kuba hafi y ‘abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babakorera ibikorwa by’urukundo kandi ibikorwa nkibi bigahora bibaranga .Ibi Byagarutsweho ubwo abayobozi muri iri torero bari mu karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyateguwe n’Itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare cyabereye mu karere ka Kayonza,abayobozi n’abayoboke biri torero babanje gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange
Abayoboke ba ADEPR baje kwifatanya n'ubuyobozi mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Abayoboke biri torero bagaya bamwe mu bari abakirisitu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanavuga ko umukirisitu muzima agira indangagaciro zirimo no kubaha ubuzima.
Mutsinzi Evariste umukiristo w'itorero ADEPR Paruwasi ya Kayonza ati’’Ndagaya cyane bamwe mu bakirisitu bagize uruhare muri Jenoside ariko ndanashima ababa baragize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga.Umukirisitu wakoze Jenoside ntibikwiriye kuko babaga barigishijwe ijambo ry’Imana kandi uwizera ntagomba guhemuka.Ubu rero twe icyo dusabwa nk’abakirisitu ni uguca ukubiri n’imigirire mibi kandi kugira neza tunabitozwa n’itorero n'igihugu cyacu cy’u Rwanda’’.
Mugenzi we Dariya Mukandekezi wanaremewe inka ashima ibyiza itorero rikora akanavuga ko ibikorwa by'urukundo bikwiriye kuranga buri wese.
Ati’’Umukirisito nyawe ni urangwa n’ibikorwa nk'ibi baba bankoreye byo kundemera kuko biri mubyo Imana isudaba byo kugira neza’’.
Kuba abayoboke b’itorero ndetse n’andi madini bakwiriye kurangwa n'ibikorwa by’urukundo nibwo butumwa Pastor Isaie Ndayizeye umushumba mukuru w' Itorero ADEPR mu Rwanda abagenera
Agira ati’’Itorero twifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tubikora buri mwaka kandi bikanajyana n’ibikorwa byo kuba hafi abarokotse tubaremera nk'uko twabikoze ubu i Kayonza,turanabubakira tukanababa hafi mu rwego rw’isanamitima kandi tuzabikomeza mu rwego rwo gukomeza na gahunda ya Leya yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda’’.
Umuyobozi w'ishami ry imiyoborere myiza mu karere ka Kayonza John Nkunzurwanda yagarutse ku ndangagaciro zikwiriye kuranga buri wese hatitawe ku idini cyangwa itorero kuko uzitatiye aba ahemutse.
Ati’’Mu muco wa Kinyarwanda kirazira kwica;kirazira guhemuka umuntu muzima arangwa no kubaha ubuzima,nibyo rero bikwiriye kuranga buri wese’’.
ubwo yifatanyaga n’abakirisitu b’ururembo rwa Nyagatare muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi depite Lydia Mushimiyimana yasabye abanyamadini kimwe n'abandi banyarwanda n'Isi kuzirikana igihe cyose impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ati’’Tugomba guhora twibuka kuko ni amateka yacu kandi kwibuka ni inshingano za buri wese kimwe ni uko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiriye kuba inshingano za buri wese’’.
Mu gikorwa cyateguwe n’Itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu karere ka Kayonza hanaremewe uwarokotse,aho kandi bamaze gutanga inka 11 baremera abarokotse mu turere twa Gatsibo Nyagatare na Kayonza tugize uru rurembo
Titien Mbangukira /Kayonza
