"Amateka u Rwanda Rwanyuzemo Agomba kuzahora yibukwa kugira ngo Abanyarwanda bayahereho bubaka Igihugu" -Perezida Paul Kagame

Jun 27, 2026 - 14:37
Jun 27, 2026 - 16:58
 0
"Amateka u Rwanda Rwanyuzemo Agomba kuzahora yibukwa kugira ngo Abanyarwanda bayahereho bubaka Igihugu" -Perezida Paul Kagame

 Kuri uyu wa Gatandatu I Kigali Hateraniye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri .

Mu butumwa umukuru w'Igihugu yagejeje ku bitabiriye iyi nama yagize

Ati “Ni amateka akomeye akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya uko Abanyarwanda babishaka. Harimo ndetse n’ibyo abantu baba badashaka no kwibuka, birumvikana ariko ni ngombwa ko abantu bihangana bakagerageza kwibuka kuko bibamo amasomo menshi.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’Abanyarwanda hari bamwe bagorwa no kuyumva kimwe.

Ati “Amateka rero kuyumva kimwe biragoye, amateka y’Igihugu nk’icyacu n’ibyo twanyuzemo, harimo byinshi abantu ndetse bahindura bikaba uko bitari biri. Bibamo impaka nyinshi birumvikana, bifite ishingiro. Uko umuntu yumvise bimwe, si ko undi abyumva bitewe n’uruhare abantu baba barabigizemo cyangwa babifitemo, bitewe n’inyungu biba byarahereyeho mbere n’iyo byaza kugaragara nyuma ko mu by’ukuri izo zitari inyungu zikwiriye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kutazigera gusubizwa inyuma kuko hari ibimenyetso by’ibyabaye byose.

Jane Uwamwiza