Ibyaranze Tariki 28 Kamena: Iherezo ry'Intambara ya mbere y'Isi,Seychelles ibona ubwigenge
Tariki 28 Kamena ni umunsi w’amateka y’impinduka zikomeye ku Isi. Ni umunsi Intambara ya Mbere y’Isi Yarose, ni umunsi Seychelles yabonye ubwigenge, kandi ni umunsi wabyaye umunsi mpuzamahanga w’Abatinganyi "Pride Day". Dore uko uyu munsi wanditswe mu mateka
1.Mu Rwanda
Nta mateka yihariye yanditse kuri uyu munsi mu mateka ariko ni igihe tuzirikana iminsi yo kwibohora kw'abanyarwanda ndetse n'urugamba rwo guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
2.Muri Afurika
.1976: Seychelles Yahaye Ubwigenge Ubwongereza
Tariki 28 Kamena 1976, igihugu cy’ibirwa cya Seychelles cyabaye igihugu kigenga nyuma y’imyaka 161 kiri munsi y’Abongereza.
"James Mancham" yabaye Perezida wa mbere. Seychelles izwi ku bukerarugendo n’ibidukikije byiza.
.1992: Afurika y’Epfo Yatangiye Gukuraho Amategeko ya Apartheid
Inteko Ishinga Amategeko yo muri Afurika y’Epfo yemeye gukuraho amwe mu mategeko ya nyuma ya Apartheid, irimo iryabuzaga abirabura gutunga ubutaka. Ni intambwe ikomeye yatumye haba amatora ya demokarasi 1994.
.2011:Perezida Paul Kagame Yatorewe kuba Umuyobozi wa AUDA-NEPAD
Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi w’Inama ya AUDA-NEPAD, umuryango wa Afurika ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari intambwe y’u Rwanda mu buyobozi bwa Afurika.
3.Ku Isi
.1919: Amasezerano ya Versailles Yashyizweho Umukono
Mu Nzu ya Versailles mu Bufaransa, ibihugu byatsinze Intambara ya Mbere y’Isi byashyize umukono ku masezerano yahagarikaga iyo ntambara ku mugaragaro.
.1969: Stonewall Riots i New York
Abatinganyi baharaniye uburenganzira bwabo muri Stonewall Inn i New York. Ibi byabaye ishingiro ry’umunsi mpuzamahanga wa "LGBTQ+ Pride" wizihizwa buri Kamena.
.2007: Gordon Brown Yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza
"Gordon Brown "yasimbuye Tony Blair, aba Minisitiri w’Intebe wa 74 w’Ubwongereza.
4. Ibyamamare Byavutse kuri uyu munsi
.1712: Jean-Jacques Rousseau
- Umufilozofi w’Ubufaransa wanditse "The Social Contract". Yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara y’Ubufaransa.
.1926: Mel Brooks
- Umukinnyi wa filime n’umwanditsi w’urwenya w’Umunyamerika, wakoze filime "Blazing Saddles".
.1972: John Cusack
- Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamamye muri "Say Anything" na "High Fidelity".
.1995: Kendall Jenner
- Imodeli n’inyenyeri ya TV yo muri Amerika, umwe mu bakomoka ku muryango wa Kardashian.
5. Ibyamamare Byapfuye kuri uyu munsi
.1914: Archduke Franz Ferdinand - Umwuzukuru w’Umwami wa Austria-Hungary. Yiciwe i Sarajevo, iki ni cyo cyateye Intambara ya Mbere y’Isi.
.1969: Frank Loesser
- Umwanditsi w’indirimbo za Broadway, yanditse "Luck Be a Lady".
.2003: Lester Maddox
- Umunyapolitiki wahoze ari Guverineri wa Georgia muri Amerika.
.2015: Chris Squire
- Umucuranzi wa Bass wa bandi "Yes", umwe mu bakomeye mu muziki wa Rock.
6.Ibyaranze uyu munsi muri Siporo
Irushanwa rya Tour de France ry’uyu mwaka ryabaye ku nshuro ya 12 ryatangijwe ku tariki ya 28 Kamena, risozwa ku ya 26 Nyakanga 1914. Ryabaye Tour de France ya nyuma mbere y’uko Intambara ya Mbere y’Isi (World War I) ihagarika iri siganwa imyaka itanu, kuko ryongeye kuba muri 1919. Ku munsi nyir’izina irushanwa ryatangiriye, ku ya 28 Kamena 1914, ni na wo munsi Igikomangoma cy’Ubwami bwa Autriche-Hongrie, Franz Ferdinand, cyiciwe i Sarajevo, ibi bikaba byarabaye imbarutso ikomeye yatumye Intambara ya Mbere y’Isi y’Isi itangira. Iyi ntambara yatumye benshi mu bakinnyi bitabira urugamba, bituma irushanwa rihagarara imyaka myinshi ryongera kuba nyuma y'intambara mu 1919.
Umukino w'amateka (wamenyekanye nka "The Bite Fight") wabaye ku ya 28 Kamena 1997. Muri uwo mukino wo kwishyura, Mike Tyson yarumye ugutwi kwa Evander Holyfield inshuro ebyiri. Mu gace ka gatatu, ubwo Tyson yarumaga Holyfield ku gutwi kw'iburyo ndetse anamukataho agace gato, Komisiyo ishinzwe imikino y'iteramakofe muri Leta ya Nevada (Nevada State Athletic Commission) yakuye Tyson ku mukino, imwaka lisanse, ndetse imuca n'amande ya miliyoni $3. Gukurwa mu mukino kwa Tyson byatumye Holyfield ahabwa intsinzi.
Mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Bufaransa, Laurent Blanc yatsindiye u Bufaransa igitego cy’intsinzi (Golden Goal) ku munota wa 114 mu mukino bahuragamo na Paraguay muri 1/8. Cyabaye igitego cya mbere mu mateka y'iki gikombe gisezerereye ikipe kiswe golden goal. Kiswe golden goal kubera ko kera iyo amakipe yajyaga mu minota 30 y’inyongera ikipe igatsinda igitego,
umukino wahitaga urangira badategereje ko iminota yose uko ari 30 ikinwa.
Inkomoko
Wikipedia,
BBC On This Day,
http://History.com, United Nations Archives
By Jane Uwamwiza

