Kayonza: Abahinzi n'aborozi babonye inkunga nyunganizi ya Miliyoni 730.

Jun 5, 2026 - 13:41
Jun 5, 2026 - 13:48
 0
Kayonza: Abahinzi n'aborozi babonye inkunga nyunganizi ya Miliyoni 730.

Abahinzi n'aborozo bo mu mirenge itandukanye y'Akarere ka kayonza basinye amasezerano y'inkunga nyunganizi igiye kubafasha kubona ibyo bari bakeneye twavugamo nko kubaka ubwanikiro,ubuhunikiro,imashini zumisha umusaruro n'ibindi.

Aba bahinzi n'aborozo barimo abari muri za Koperative ,Kampani,abashoramari ndetse n'abantu ku Giti cyabo,kugeza ubu abamaze gusinya amasezerano y'inkunga nyunganizi ni 77.

Abahinzi,aborozi n'abashoramari baje gusinya amasezerano 

Abahinzi bavuga ko Aya masezerano agiye gutuma bakemura ibibabo byari bibabangamiye bigatuma batabona umusaruro.

Mukamana Liliane wo muri Koperative Twunge ubumwe Ryamanyoni yo mu Murenge wa Murundi, yavuze ko bari bafite ikibazo cy’ubwanikiro buto Ati" twari dufite ubwanikiro buto Kandi tugira umusaruro mwinshi ,twajyaga twanika kuri za shitingi ku buryo mu gihembwe cya 2026 A hangiritse umusaruro ugera kuri toni enye nyuma yo kugira umusaruro mwinshi uruta ubwanikiro bari bafite.

Yongeyeho ko ubu bafite ikizere cyuko umusaruro wabo utazongera kwangirika kuko bagihe kubaka ubwanikiro bugezweho bifite agaciro ka Miliyoni makumyabiri n'icyenda Nyuma yuko bagiranye amasezerano na Kilimo Trust Rwanda.

Bahati Wenslas uhagarariye Agriface isanzwe igura umusaruro ikawutunganya, yavuze ko bakunze kugura umusaruro wo mu Karere ka Kayonza ariko bakaba bahuraga n’ikibazo cyo kubura uburyo bumisha umusaruro Ati" twajyaga duhura n'ikibazo cyo kugura umusaruro utumye ,tukajya gushaka ahandi tuwumisha bityo ugasanga biratugoye."

Yongeyeho ko bagiye kunganirwa ku mashini yumisha umusaruro ifite agaciro ka miliyoni 109 Frw bityo bikaba bizakemura iki kibazo ku buryo bazajya bafasha n'abandi."

Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, Andrew Gashayija, yavuze ko bafatanya na Leta mu gushyira mu bikorwa inkunga nyunganizi iri gutangwa mu mishinga ya RDDP na KIIWP.

Mu gikorwa cyo gusinya amasezerano 

Yagize Ati"abazafata inkunga nyunganizi kuri gahunda yo kuhirira amatungo bazunganirwa kuri 60%, abagura imashini zisya ubwatsi bazunganirwa 50%, ndetse na za Koperative ni 50% abagore n’urubyiruko bunganirwe ku kigero cya 70%.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko aya masezerano abahinzi n’aborozi basinye azabafasha mu gukemura ibibazo byari biri mu bihinzi n’ubworozi ku buryo bizatuma babasha kongera umusaruro.

Ati “Ni amahirwe akomeye kandi aje kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bari basanzwe bakora. Turakomeza kubafasha gushyira mu bikorwa iyi mishinga kugira ngo ibyo bakora birusheho kugenda neza."

Gahunda y'inkunga nyunganizi mu Karere ka Kayonza ifite agaciro ka Miliyari 1. n'ibihumbi magana atandatu Frw aho abahinzi n’aborozi bazagira uruhare rwa miliyoni zirenga 800 Frw hanatangwe inkunga nyunganizi y’arenga miliyoni 730 Frw.

By Jane Uwamwiza