Rwanda Feminist Forum mu rugamba rwo gusaba kunoza Itegeko rya GBV riri mu mavugurura

Rwanda Feminist Forum (RWAFEM), ihuriro ry’imiryango n’abantu ku giti cyabo baharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda,bateguye ibiganiro byahuje abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gusuzuma no kwemeza ibyifuzo n’ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), kugira ngo bizifashishwe mu kunoza amategeko na politiki birwanya iri hohoterwa.

Jun 5, 2026 - 13:09
Jun 5, 2026 - 13:09
 0
Rwanda Feminist Forum mu rugamba rwo gusaba kunoza Itegeko rya GBV riri mu mavugurura

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakiri ibibazo n’ibyuho bikwiye kwitabwaho mu mategeko ndetse no mu ngamba zisanzwe zikoreshwa. Basabye ko zimwe mu ngingo zagaragajwe n’ubushakashatsi zakongerwa cyangwa zigahabwa imbaraga mu rwego rwo kurushaho guhangana n’uburyo bushya bw’ihohoterwa no kurinda abahura n’ingaruka zabwo.

Mwumvaneza Joseph, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urugaga rw’Abakozi mu Rwanda (COTRAF Rwanda), yashimye ubushakashatsi bwakozwe na RWAFEM n’abafatanyabikorwa bayo, avuga ko buzagira uruhare mu kunoza amategeko no kurushaho kurengera abagore, abakobwa n’andi matsinda akunze kwibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Ubushakashatsi nk’ubu bufasha kubona ibibazo bihari mu buryo bushingiye ku bimenyetso. Iyo amakuru n’ibyifuzo bitanzwe n’abaturage n’abafatanyabikorwa byitabiriwe, bifasha kunoza amategeko no kurushaho kurengera abafite ibyago byinshi byo guhura n’ihohoterwa.”

Ku ruhande rwe, Keza Céline yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina risobanurwe kandi rivugweho kimwe n’inzego zose, bityo ingamba zo kurirwanya zikaba zihuriweho.

Yagize ati: “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo ari inshingano za Leta cyangwa iz’imiryango itegamiye kuri Leta gusa. Ni inshingano ya buri wese, haba mu muryango, ku kazi no mu buzima bwa buri munsi. Iyo twese twumva ikibazo kimwe kandi tukagihagurukira hamwe, ni bwo dushobora kugabanya no gukumira ihohoterwa.”

Umuhoza Chantal, umukozi mu kigo Spectra Ltd kandi umwe mu bagize uruhare mu gutegura inyandiko n’ibyifuzo bigamije kunoza politiki n’amategeko ajyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari ingingo zimwe zikwiye kongerwamo imbaraga mu ivugururwa ry’itegeko rya GBV riri gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Yagaragaje ko kimwe mu by’ingenzi byagaragaye ari ukunoza no gusobanura neza igisobanuro cya GBV kugira ngo habeho kumva kimwe icyo ari cyo n’uburyo butandukanye bwigaragazamo.

Yagize ati: “Mu byagaragaye harimo ko hakenewe ubusobanuro bunoze kandi bumvikana neza bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyo abantu bafite imyumvire itandukanye ku cyo GBV ari cyo, bigira ingaruka ku kuyirwanya no ku kurengera abayikorewe. Ni ngombwa ko itegeko risobanura neza ibi kugira ngo ryumvikane kimwe n’inzego zose.”

Ku ruhande rwa Rwanda Feminist Forum (RWAFEM), bagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwari bugamije gukusanya ibitekerezo by’abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta, inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo hagaragazwe ibyuho bikigaragara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Patience Iribagiza, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AFROARK,

yagize ati: “Ibyifuzo byakusanyijwe bizashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo byifashishwe mu ivugururwa ry’itegeko rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.” Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko ibitekerezo by’abaturage n’abafatanyabikorwa bitabwaho, kuko bifasha kumenya aho amategeko n’ingamba ziriho zitaragera neza, bityo hakabaho kunoza uburyo bwo kurengera abarokotse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo burambye.

 

Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10 Nzeri 2008 rigamije gukumira no guhana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni rimwe mu mategeko y’ingenzi yashyizweho mu Rwanda mu rwego rwo kurengera abahohoterwa no guhana abakora ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuri ubu, iri tegeko riri mu mavugurura aho ririmo gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko, hagamijwe kurihuza n’igihe no kurushaho gukemura ibibazo n’ibyuho byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Byitezwe ko ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe muri ibi biganiro bizagira uruhare mu kunoza iri tegeko kugira ngo rirusheho kurengera abahohoterwa no gukaza ingamba zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda.