BUGESERA :Urubyiruko rwiyemeje kuremera abatishoboye

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima ruvuga ko rwiyemeje kuremera abatishoboye muri gahunda ya turashima .Ibikorwa bizibandwaho birimo kubakira abatishoboye no kubaremera aho biteganyijwe ko buri muryango uzahabwa aho kuba n’ibikoresho byo mu nzu ndetse ugahabwa n’inka yo korora.

Mar 7, 2024 - 11:28
 0

Jean Paul Kamanzi ati ’’Dutewe ishema ni uko urubyiruko aritwe  turimo gukora ibi bikorwa cyane ko turi imbaraga z’igihugu . Iyo twubakiye umuturage utishoboye tuba twumva hari aho tuvanye igihugu cyacu naho tukiganisha ’’

Nyirampanzemagambo  Beatha ni umwe mu batishoboye uri kubakirwa n’uru rubyiruko avuga  ko yishimiye ko yubakiwe ati’’Uru rubyiruko rwakoze igikorwa cyiza ubu nibwo najya guca incuro navuga ko mfite inzu nicayemo ’’

Mbonimpaye Pascal ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera aravuga ko kubakira abatishoboye  biri muri gahunda yo kwishimira  imiyoborere myiza u Rwanda rufite ati ’’Gufasha abatishoboye bibaye ku nshuro ya kabiri ariko ubu bibaye mu gushima imiyoborere myiza turebye aho igihugu kigejeje urubyiruko no kubaha ijambo  .Uyu mwaka twafashe imiryango itishoboye kugira ngo natwe dushyiremo uruhare rwacu mu gufasha abatagira aho baba’’.

’’Bugesera urubyiruko turashima’’. Ni gahunda urubyiruko rwihaye rwo muri aka karere  yo kubakira abatishoboye muri rusange buri mwaka hubakirwa imiryango  itanu igahabwa n’ibikoresho byo munzu ndetse igahabwa  n’inka

Nyiraneza Josiane /Bugesera