GASABO:Umuryango w’Abasukuti wungutse abanyamuryango bashya

Abana bari hagati y’imyaka itandatu na cumi n’ibiri biga mu ishuri rya Complexe Scolaire Mère Placide riherereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo basezeranye mu muryango w’Abasukuti .

Mar 7, 2024 - 17:26
 0
GASABO:Umuryango w’Abasukuti wungutse abanyamuryango  bashya
: :
playing

Aba bana  binjijwe mu basukuti mu cyiciro cy’Abatoni , bavuze ko bigiye kubafasha kubaha Imana ,gukurikiza amategeko yayo  ndetse no kwidagadura.

Akaliza Louange  yagize ati” Biraza kumfasha kubaha Imana , gukurikiza amategeko yayo ndetse no kwidagadura icyo nabwira n’abandi bana bifuza kuza muri uyu muryango ni uko bagira vuba bakawuzamo kuko ari umuryango mwiza udufasha kumenya Imana.”

Rwema Shimwa Henrique nawe yagize ati”Bigiye kumfasha gutunganira Imana ndetse no gufasha bagenzi banjye.”

Bizimana Jean Baptiste ni umunyamabanga w’Abasukuti mu karere ka Gasabo yasabye abana binjiye muri uyu muryango gukura bakunda Imana bagakunda igihugu nk’uko biri mu nshingano zabo.

Ati”Icyo nsaba abana ni ugukura bakunda Imana bakunda Igihugu nk’uko mu nshingano birimo ariko ubundi tugira n’itegeko risumba ayandi ryo gufasha kuko iyo umuntu akuze afasha aba ari umuntu muzima ikindi ni uko bagomba gukura bumvira kuko aribyo tubatoza.”

Abana bahawe amasezerano yo kwinjira mu muryango w’Abasukuti mu cyiciro cy’Abatoni ni mirongo itandatu n’umunani bari hagati y’imyaka itandatu na cumi n’ibiri  . umuryango w’Abasukuti ushinzwe kureberera urubyiruko, gutoza abana gukura neza batunganira Imana ndetse no kuba Abanyarwanda beza cyangwa se abenegihugu beza babera abandi urugero.

Tuyishimire Mireille /Gasabo