NGOMA :Urubyiruko rwigishijwe uruhare rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge

Kwizera Emmanuel ni umusore w’imyaka makumyabiri n’irindwi wo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukira, wakuranye agahinda ko kutamenya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda nyuma y’aho yabibazaga ababyeyi be bakamubwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itigeze ibaho, nyamara umubyeyi we yarayigizemo uruhare.

Mar 8, 2024 - 18:48
 0

Ibi yabigaragaje kuwa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, ubwo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma hasozwaga gahunda ya Mvura Nkumvure igamije komorana ibikomere n’isanamitima mu Banyarwanda.

Muri aka Karere hari amatsinda y’abakoze Jenoside n’abayikorewe bahurijwe hamwe n’Umuryango Interpeace, bahabwa ibiganiro 15 bibafasha mu komorana ibikomere.

Uretse abakuru, hanahujwe urubyiruko ruvuka ku babyeyi bakoze Jenoside n’abayikorewe, rwigishwa amateka yaranze u Rwanda ndetse runasabwa kubakira ku bumwe.

Kwizera uri mu rubyiruko rwahuguwe, avuga ko yakuze abwirwa n’abaturanyi be ko se umubyara ari umwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo yageraga mu rugo akabimubaza ngo yamubwiraga ko Jenoside itigeze ibaho, bigatuma akomeza gukurana agahinda ko kutamenya neza amateka yaranze u Rwanda.

 

Se umubyara ngo yari umwe mu bayigizemo uruhare ariko aza kwirega yemera icyaha bituma ahabwa igihano nsimbura gifungo, aho gufungwa.

 

Ati “Mbere numvaga ngo papa yakoze Jenoside ariko nabimubaza ntashake kubimbwira ngo yerure, muri make yambwiraga ko itabayeho akanyereka ko ibyo bintu atabizi ariko abaturanyi bakambwira ko yayikoze, ibi byanteraga agahinda, aho ngiye hose ngo so yakoze Jenoside, nabimubaza agahakana.”

Kwizera yakomeje avuga ko nyuma yo guhabwa ibiganiro muri Mvura Nkuvure byamufashije gusobanukirwa neza n’amateka yaranze igihugu ku buryo byamubohoye, binatuma abasha kuganira n’urundi rubyiruko ndetse anabasha kwiteza imbere kuko yiguriye moto akoresha mu gutwara abagenzi.

Hari benshi bafashijwe

Irakoze Placidie we ni umukobwa w’imyaka 20 ubarizwa mu itsinda rya Mvura Nkumvure rikorera mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.

Yavuze ko akenshi ingengabitekerezo bakurana bayiterwa n’ababyeyi bamwe usanga bafite ibikomere by’uko bakorewe Jenoside abandi ugasanga barayikoze.

Ati “Mbere tutari twahura wumvaga nta hantu wahurira n’umuntu wakoze Jenoside cyangwa umwana ukomoka ku muntu wakoze Jenoside, abandi bakumva ntaho bahurira n’abayikorewe bitewe n’imiryango twagiye dukuriramo, ababyeyi bakatubwira ibyo bashaka. Aho twahuguriwe rero batubwiye ko dukwiriye kuba umwe tukarenga amateka mabi yaranze igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank, yavuze ko bahisemo komora ibikomere by’Abanyarwanda nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Leta., bwagaragaje ko imwe mu ngaruka za Jenoside ikigaragara ari ihungabana.

Yavuze ko basanze ihungabana riri mu bakorewe Jenoside ndetse n’abayikoze, bituma hashakwa uko Abanyarwanda bakomeza kubanishwa neza, ku buryo buri wese akira ibikomere kugeza ku bana bato.

Ati “Ubu ku rubyiruko turushyiramo imbaraga, turashaka ko bagirana ibiganiro n’abakuze ndetse no hagati yabo kuko 60% by’Abanyarwanda ari urubyiruko kandi dufite urubyiruko rwinshi rutabaye muri ayo mateka ariko na n’ubu akirugiraho ingaruka, uko ababyeyi babafata, ibyo baganirizwa mu miryango ntibihure n’ibyo hanze n’ibindi, ubu dufite n’imishinga ibateza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda benshi bakwiriye kuganirizwa kugira ngo bakire ibikomere kuko yaba uwakoze Jenoside n’uwayikorewe buri wese usanga afite ibikomere ku buryo kubahuza bakaganira uwiciwe agasabwa imbabazi bifasha cyane.

Gahunda yo komorana ibikomere yatangiriye mu Karere ka Bugesera nk’igerageza mu 2020. Mu 2021 yaje kwagurirwa mu turere dutanu turimo Nyamagabe, Musanze, Nyabihu, Nyagatare na Ngoma.

Mu 2023 nibura abantu 5160 barimo abagororwa 352 bagezweho muri iyi gahunda yo komorana ibikomere ya Mvura Nkuvure.

Kuva iyi gahunda yatangira kandi abantu 12 470 nibo bamaze kugerwaho nayo

 UWAYEZU Mediatrice /Ngoma