RWAMAGANA:Barasaba imodoka yo kubafasha gukusanya imyanda ikorwamo ifumbire

Urubyiruko rwo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana rwishyize hamwe rutangira umunshinga wo kwikorera ifumbire bakora mu myanda ivuye hirya no hino mu masoko bakayivanga n'ibigorigiri bavuga ko babitekereje bamaze kubona ko hari abatabasha kuyibona kuko ihenze,gusa ubu mu mbogamizi bagaragaza nuko uburyo bwa bujyanye n’ubwikorezi bubagora,basaba ko leta yabunganira kugira ngo bashobore kugura imodoka yabafasha .

Mar 11, 2024 - 17:59
 0

Muhirwa James ahagarariye iri tsinda ry’urubyiruko aragaruka ku cyatumye batekereza uyu mushinga ati” Natwe dusanzwe turi abahinzi ,tujya gutekereza uyu mushinga rero icyari kigambiriwe ni ukwikorera ifumbire ariko kandi tugafasha n’ababandi badafite ubushobozi kuba bayibona ku giciro gito bitabagoye kuko irahenze cyane,tuyikora mu myanda dukura mu masoko atandukanye harimo irya Karenge dutekereza no kuyivana mu isoko rya Ntunga ariko ikibazo ni uburyo bwo kuyizana kuko gukodesha imodoka birahenze,Leta idufashije tukabona iyacu byadufasha kuko ifumbire yacu abaturage barayikunze .”

 Dukuzumuremyi Junior atuye mu kagari k’Urugarama mu murenge wa Nzige nawe ari mu itsinda ry’uru rubyiruko rwihangiye umushinga wo gukora ifumbire mva ruganda ati” Twari dusanzwe dukoresha amafumbire y’inkoko ariko ukabona adatuma ubutaka bwongera gusubirana umwimerere ,ni aho igitekerezo cyavuye twumva ko natwe dukwiye kuyikora dutangira dutyo tuvanga imyanda n’amase n’ibi bigorigori kandi ubona itanga umusaruro rwose ,imbogamizi turi guhura nayo ,twanasaba ubuyobozi bwacu kudufasha kugira ngo ikemuke ni ukuba nta modoka yacu bwite biratugora kandi turifuza ko twajya tujya na Murehe,Kabuga kuzana yo imyanda  kuko turayikeneye myinshi”

 Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab asaba  uru rubyiruko gukora inyandiko y'uyu mushinga ,abemerera kubahuza n'ibigo by'imari kugirango babashe kwigurira imodoka yabo izajya ibafasha mu kazi kabo ati” Ubona ifumbire ihenze kuruta uko twajya mu kimoteri tukayikorera rero ,uru rubyiruko mu bibagora cyane ni( transport ) ingendo twaganiriye uburyo bagiye kunoza umushinga wabo neza akarere kakabafasha kubahuza na BDF bakabona imodoka yabo bakayigurira bityo bikabahendukira  icyo gihe n’umuturage wacu azabona ifumbire itamuhenze cyane”

 Uru rubyiruko rwishyize hamwe rufite umushinga wo gukora ifumbire y'imborera ni 21,k'umunsi rukora toni 4 z'ifumbire ikilo bakigurisha amafaranga 30 y’u Rwanda .

 

 Jane Uwamwiza /Rwamagana